Musanze: Umushoferi yafashwe akekwaho gutanga ibyangombwa by’ibihimbano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2019 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafatiye Bimenyimana Fidèle w’imyaka 36 usanzwe ari umushoferi muri gare ya Musanze acyekwaho gutanga icyangombwa cy’igihimbano kigaragaza ko ikinyabiziga cyasuzumishijwe ubuziranenge bizwi nka Control Technique.

Yafashwe tariki ya mbere Kamena akaba acyekwaho ko tariki ya 12 Gicurasi 2019 yahaye ibyangombwa by’ibihimbano imodoka Hiace RAA634 I itwarwa na Nsanzimana Theogene.

Si ubwa mbere uyu mugabo afatirwa mu bikorwa nk’ibi kuko muri Gashyantare uyu mwaka nabwo yafunzwe azira guha indi modoka ibyangombwa mpimbano nyuma akaza kurekurwa.

Ubwo uyu Bimenyimana yafatwaga habayeho kugenzura niba imodoka atwara yo ifite ibyangombwa byuzuye, Polisi isanga afite icyangombwa cyarangije igihe muri Gicurasi kandi kitagaragara mu byo ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyatanze.

Umuvugizi wa Polisi ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana yavuze ko uyu mugabo yafashwe ku bufatanye n’abaturage yagendaga abwira ko azabafasha kubashakira ibyangombwa bby’ubuziranenge bw’imodoka zabo.

Ati “Uyu mugabo yari asanzwe akora ubu butekamutwe bwo gutanga ibyangombwa by’ibihimbano kuko ni inshuro ya kabiri abifatiwemo.”

Yokemeje avuga ko ubwo icyuma gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giheruka i Musanze, uyu Nsanzimana wahangitswe icyangombwa yari yajyanye imodoka ye kuyisuzumisha, imashini iyirega inshuro enye, nibwo kugirwa inama na Bimenyimana ko yamufasha kubona icyangombwa cyerekana ko imodoka ye ari nzima ubundi akamuha ibihumbi 10 Frw.

CIP Rugigana yaburiye abantu kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, bagamije kwiyorohereza uburyo bwo kubonamo serivisi.

Ibi bibaye nyuma yaho Polisi y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yerekanye abagabo batatu biyitaga abapolisi bakambura abaturage babizeza kubashakira impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Bimenyimana yashyiirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) satisiyo ya Muhoza kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza