Musanze: Umuyobozi w’Ishuri rya Kabere yishwe, umugabo we aburirwa irengero

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Ntakirutimana Eustochie wayoboraga Urwunge rw’Amashuri rwa Kabere mu Murenge wa Kimonyi ho mu Karere ka Musanze yasanzwe iwe mu rugo yishwe, mu gihe umugabo we Ndahayo Jean de Dieu ahita aburirwa irengero.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umukozi wo muri urwo rugo ariwe watangaje amakuru y’urwo rupfu yamenyekanye saa moya n’igice zo mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi 2019.

Ndahayo yashyizwe mu majwi mu rupfu rw’umugore we, wasanzwe mu nzu babagamo bamutemye, banamuca bimwe mu bice by’umubiri.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Musanze, Uwamariya Marie Claire, yavuze ko bikekwa ko Ndahayo yishe umugore we, agahita atoroka.

Yagize ati “Gitifu w’Umurenge wa Kimonyi yaduhamagaye atubwira ko abaturage bamutabaje bamubwira ko hari umugabo wishe umugore we ariko batari bamenya amakuru neza. Twajyanye na meya dusanga niko byagenze. Tukihagera twasanze yashyize ‘super glue’ muri serire ku buryo gufungura byadusabye kwica urugi.”

Yongeyeho ko basanze nyakwigendera yashizemo umwuka, ndetse umubiri we watemwe.

Yakomeje ati “Urebye yanashinyaguriye umurambo kuko yari yamukase amabere no ku nda yahacyebye; ku itama yahacyebye ariko nta maraso yariho bias nk’aho yabikoze yamaze kumwica.’’

Yavuze ko bikekwa ko ashobora kuba yaramwishe kuko atabyaraga. Ndahayo na Ntakirutimana bari bamaranye imyaka 10 babana nk’umugabo n’umugore.

Ndahayo waburiwe irengero ari gushakishwa n’inzego z’umutekano mu gihe umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma.

Ifoto igaragaza Umujyi wa Musanze mu Karere nyakwigendera yari atuyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza