Musanze:Urubyiruko rwakanguriwe kurandura ubwandu bushya bwa SIDA

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Ugushyingo 2016 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, urubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza esheshatu zo muri Musanze rwakanguriwe kurandura burundu ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no kwirinda ibiyobyabwenge binyuze mu mikino.

Iyi mikino ihuza amashuri makuru na kaminuza zibarizwa muri aka karere ka Musanze.

Byiringiro James uhagarariye Umushinga wita ku buzima bw’umuryango (SFH) mu Ntara y’Amajyaruguru, ikaba ari n’umuterankunga w’iki gikorwa, yavuze ko iyi gahunda igamije kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko.

Yagize ati “Iyo urebye usanga abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 bagera kuri 10% baba barakoranye imibonano mpuzabitsina n’abantu babarusha imyaka icumi, iyi ni inzira nziza yo gutanga ubu butumwa mu rubyiruko kandi twizera ko bugera kuri benshi.”

Yakomeje abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari yo nzira ibashora mu busambanyi aho abenshi bandurira agakoko gatera SIDA.

Muremangingo Jerome, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Musanze asaba urubyiruko gutegura ejo hazaza birinda icyakwangiza ubuzima bwabo harimo icyorezo cya sida, inda zitateguwe cyane ku bakobwa.

Muvuzimpundu Magnifique, Umunyeshuri muri Musanze Polytechnique yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ko kwifata ari intwaro ikomeye yabarinda.

Yagize ati “Twe turi imbaraga z’igihugu, kwifata ni intwaro ikomeye, tutirinze ntacyo twazageraho kuko ntitwazakoresha imbaraga zangiritse.”

Ubu butumwa bwo kwirinda no kurandura ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA buri guhabwa abanyeshuri bo mu mashuri ya INES Ruhengeri, University of Kigali, Muhabura Integreted Polytechnic School, CAVEM Busogo, Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama n’irya Polisi n’abandi bitabira iyi mikino.

Muri imwe mu mikino y’umupira w’amaguru, Muhabura yasezereye INES Ruhengeri, Cavem inganya n’Ikipe y’Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama 1-1, Muhabura Integreted Polytechnic School yatsinze Musanze polytechnic 4-3 naho University of Kigali ntiyitabirA amarushanwa, icyakora yitabiriye ibiganiro.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza