Musanze: Urwibutso rwa Muhoza rugiye kubakwa havugururwe n’izindi zitameze neza

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 27 Mata 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buratangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, hazubakwa urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza, ndetse n’izindi nzibutso zitameze neza zigasanwa.

Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, imaze imyaka 25 iri mu Rwibutso rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, ariko idashyinguye mu cyubahiro.

Iyi mibiri yiganjemo iy’abiciwe mu yahoze ari ingoro y΄ubutabera ya Ruhengeri, yiciwemo abatutsi bari bahahungiye baturutse mu turere dutandukanye tw’iyahoze ari Ruhengeri.

Akarere ka Musanze kari kemeje ko kazashyingura mu cyubahiro iyi mibiri mu Rwibutso rwa Busogo, mu mwaka ushize wa 2018 ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, ariko ntibyakorwa bitewe n΄impamvu zitandukanye zirimo no kuba uru rwibutso narwo rwari rukenewe kuvugururwa.

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Musanze bavuga ko kuba iyi mibiri itarashyingurwa mu cyubahiro bibangamira ubumwe n’ubwiyunge bwabo, bagasaba akarere ko kakwihutisha iki gikorwa.

Uwimana Delphine yagize ati "Iyo tubona abacu bashyinguye muri ruriya rwibutso rwa Muhoza, ariko badashyinguye mu cyubahiro biratubabaza cyane. Nta cyizere tunafite ko iyi mibiri itangiritse kuko amazi y΄imvura yose yinjiramo, ikindi ntiri mu masanduku kuko bagiye babajugunyamo uko babishe”.

Bimenyimana Jean Baptiste nawe ati "Tukimara kumva ko imibiri y΄abacu igiye kubakirwa urwibutso rwihariye rwabo, igashyingurwa mu cyubahiro byadushimishije cyane, gusa n΄umwaka ushize bari batwemereye ko izimurwa ariko ntibyakorwa, usanga babitwemerera ariko ntibishyirwe mu bikorwa, rwose babikoze vuba natwe twaruhuka”.

Akomeza avuga ko batarufata nk’urwibutso ndetse bakaba bumva ko ababo badashyinguye bityo bagasaba ko bubakirwa urwibutso rujyanye n’igihe bagashyingura ababo mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, avuga ko nta rwibutso rubungabunzwe akarere gafite, ariko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bateganya kurwubaka.

Yagize ati “Muri aka karere nta rwibutso ruhari rufatika rubungabunzwe neza ruhari ngo bigaragare neza ko ari urw΄Akarere, ariko dufatanije na CNLG, ku rwego rw΄Igihugu na Ibuka, twaraganiriye twemeza ko Urwibutso rwa Muhoza rugomba kwimurwa, kandi aho ruzimurirwa harabonetse mu Kagari ka Kigombe Umurenge wa Muhoza”.

Akomeza agira ati “Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha amafaranga azubaka icyiciro cya mbere yarateganyijwe, n’izindi nzibutso zitameze neza nazo tuzareba icyakorwa kugira ngo zubakwe neza”.

Usibye kuba Urwibutso rwa Muhoza rudatunganye, abarokotse Jenoside basaba ko n΄Urwibutso rwa Busogo na Kinigi nazo zatunganywa. Urwibutso rwa Muhoza rushyinguwemo imibiri y΄abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga 700.

Urwibutso rwa Muhoza ruherereye mu Karere ka Musanze rugiye kwimurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza