Uyu mupadiri wari umaze igihe kinini arwaye kubera izabukuru yaguye mu bitaro kuri uyu wa Mbere. Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smargade Mbonyintege, yabwiye IGIHE ko amakuru y’urupfu rwe aribwo yaraye ayamenye.
Musenyeri Eulade Rudahunga yari amaze imyaka 66 ari Umupadiri kuko yabuhawe mu 1953 ari uwa 111 mu babuhawe mu Rwanda. Yahawe Ubupadiri na Musenyeri Deprimos.
Uyu musaza atabarutse nyuma y’iminsi mike aganiriye na IGIHE, mu kiganiro kirekire cyavuze ku ngingo nyinshi zirimo imibereho ye bwite iganisha ku buryo yakuze, uko yabaye umwarimu wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda ndetse na Kayibanda Gregoire mu Iseminari.
Yagarutse kandi ku ngingo zirimo uko abapadiri b’ubu basigaye bitwara ndetse n’ibyaranze igihe cye ku ngoma y’abami.
Ni ikiganiro kirekire turi kubatunganyiriza kiza gusohoka mu masaha make ari imbere.
Ntabwo yibukaga neza umwaka yavutsemo kuko ku gihe cye batandikaga, gusa yagenekerezaga akazuga ko ari mu 1922.
Yize umwaka wa mbere w’amashuri abanza ahitwa mu Kivomo mu Kagari ka Kivomo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.
Mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yahise ajya mu ishuri ribanza rya Kabgayi ari naho yarangirije amashuri abanza.
Yakomereje amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi ayirangije asaba kuba Umufaratiri.
Yari aherutse kubwira IGIHE ati “Narangije iseminari nto nandikira Musenyeri aranyemerera banyohereza kujya kwiga mu Iseminari ya Nyakibanda ari naho nize filizofiya imyaka ibiri mpava banyohereza i Rambura kwimenyereza (stage) mpamara umwaka.”
Yakoreye umurimo we mu bice bitandukanye yaba mu Rwanda nk’I Shangi, Rambura, Byimana, Muyunzwe. Yoherejwe kandi kujya gufasha impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda I Mbarara
Icyo gihe Musenyeri Gahamanyi wari évêque wa Astrida (Butare) niwe wamuhaye izo nshingano. Yakomeje gufasha impunzi kugera ahitwa Nshungezi na Nakivala
Izina Musenyeri ryari iry’icyubahiro yahawe na Papa aho kuba iry’inshingano nkuko bisanzwe ku bandi.







TANGA IGITEKEREZO