Amatora yo muri Amerika adusigiye isomo - Mushikiwabo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 Ugushyingo 2016 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rwashimiye Donald Trump watsinze amatora yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeza ko hari amasomo yasigiye ibihugu byinshi by’umwihariko ashingiye ku kumenya ko ubuyobozi ari ubw’abaturage.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2016, umunsi umwe nyuma y’uko Donald Trump yegukana intsinzi ahigitse Hillary Clinton.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga banditse bashimira uwatowe n’abaturage muri rusange, kuba baragize amatora meza nk’uko babyifuzaga.

Yavuze ko aya matora asize amasomo menshi ariko by’umwihariko iryo kumenya ko abaturage aribo bayobora.

Yagize ati “Ariya matora adusigiye isomo ry’uko abanyapolitiki bagomba gutega amatwi abaturage; ni ikintu gikomeye cyagaragaye muri ariya matora. Ni byiza kuganira n’abandi banyapolitiki ariko dutekereza ku baturage, ibyifuzo byabo bigashyirwa imbere. Nk’u Rwanda twabonye ko inkingi ikomeye cyane ari ibyifuzo by’abaturage kandi twarabyiyemeje.”

Donald Trump yatsinze amatora n’amajwi 279 kuri 228 ya Hillary Clinton, Mushikiwabo yavuze ko iyi ntsinzi ya Trump yerekanye ko kuyobora atari iby’abayobozi ahubwo ko ari iby’abaturage.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko amatora yo muri Amerika yabereye isomo ibindi bihugu
Yavuze ko aya matora yerekanye ko kuyobora atari iby’abayobozi ahubwo ko ari iby’abaturage
Umunyamakuru Uwiringiyimana Clement wa Reuters abaza ikibazo mu kiganiro na Minisitiri Mushikiwabo
Ikiganiro n'abanyamakuru cyibanze ku ngingo ku mubano w'u Rwanda n'amahanga

Amafoto: Rwanda Gov


Niba ushaka kuduha inkuru waduhamagara kuri 4546
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza