Mushikiwabo yakomoje ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zidatahuka

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 18 Gicurasi 2017 saa 12:09
Yasuwe :
2 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko kuba hari impunzi z’abanyarwanda zidatahuka ndetse n’ibihugu bitandukanye ntibyubahirize itariki yo guhagarika sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda biterwa na politiki zibyihishe inyuma.

Kuva mu 2002 Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) byagiye bihamagarira amahanga kohereza impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cyabo ndetse na bo bagakangurirwa gutaha kuko ibyo bari bahunze nta bigihari, gusa ubwo busabe hari ababuteye umugongo.

Ingufu mu gucyura Abanyarwanda zarakomeje kuko ku wa 30 Nzeri 2016 ku biro bya HCR i Genève mu Busuwisi, hateraniye inama yemeje ko kuwa 31 Ukuboza 2017, hazahagarikwa burundu ubufasha ubwo ari bwo bwose bwagenerwaga impunzi z’Abanyarwanda zizaba zikiri mu buhungiro.

Ku wa 18 Gicurasi 2017, ubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye mu mwaka wa 2017/2018, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kudataha bishingiye ku makuru atari yo ya zimwe mu mpunzi ariko ko hari n’ibihugu bikibigiramo uruhare.

Yagize ati “Ikibazo cyo guhagarika sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda n’ibihugu bitubahiriza kohereza impunzi zifuza gutaha, icya mbere ni uko ibibazo byose bijyanye n’impunzi birimo politiki ndende.”

“Uko tuba twabiteguye mu masezerano mpuzamahanga ya HCR, mu masezerano tugirana n’ibyo bihugu bituyemo impunzi tuvugishije ukuri usanga abasanzwe bareberera impunzi na bo akenshi bataba bashaka guhita bazirekura.”

Yavuze ko usanga ahanini hari ibihugu bifite politiki yo kwemeza ibintu ariko kwihutisha uko bikorwa bikaba ikibazo gusa avuga ko icyiza ari uko kugeza ubu bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bigenda bitera intambwe.

Ku wa 17 Gicurasi 2017, Midimar, yatangaje ko Abanyarwanda basaga ibihimbi 12 bagifatwa nk’impunzi aho bari, bitezweho gutahuka hagati ya Kamena 2017 na Nyakanga umwaka utaha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano agenga ikurwaho ry’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere ya 1998.

Kugeza ubu abavugwa ni abakiri hanze bahunze mbere ya 1998, bakaba barashyiriweho nyirantarengwa y’itariki 31 Ukuboza 2017,imibare ya HCR ikaba igaragaza ko bagera ku bihumbi 245 bari mu bihugu birenga 20 hirya no hino ku Isi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo
Depite Mukayuhi Rwaka Constance ukuriye Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ingengo y'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza