Mushikiwabo yasobanuye uko igihugu kitihagije nk’u Rwanda cyemeye kuzakira abimukira ibihumbi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Ukuboza 2017 saa 07:26
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira abimukira bagurishwaga nk’abacakara muri Libya, atari uko igihugu gikize ahubwo ari ubumuntu n’indangaciro biranga Abanyarwanda.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo hasakaye amashusho ya CNN yerekana Abanyafurika bari gucuruzwa, yumvikanamo amajwi y’abagabo baciririkanya mu cyamunara, umwe agenda azamura igiciro bityo bityo, uhize abandi akegukana abacakara be. Ibi byatunguye inzego nyinshi zitiyumvishaga ko ubwo bucuruzi bugikorwa no mu kinyejana cya 21.

U Rwanda rwafashe iya mbere, rutangaza ko rwemeye kwakira no gufasha gutaha abimukira ibihumbi 30 muri abo bacuruzwaga.

Ntabwo ari inkuru yavuzweho rumwe mu Rwanda, bamwe bibazaga impamvu yagendeweho igihugu cyemera kubakira mu gihe nta mikoro ahagije gifite.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko impungenge Abanyarwanda bagaragaje zumvikana ariko ngo hajemo kwitanga nk’igihugu.

Yagize ati “Birumvikana kuba abantu bakwibaza uko igihugu kigiye kwakira abantu ibihumbi kandi atari ibintu byateguwe mbere , tukaba turi igihugu gifite abantu benshi, ibyo ni ibintu byumvikana ko abantu babyibazaho. Tujya kwemera ko twakwakira bamwe muri abo banyafurika barimo bagurishwa nk’inyamaswa, ariko inyamaswa nazo zifite uburyo zigurishwamo kuko harimo no kwica urubozo, harimo gufatwa nabi, harimo n’ubucakara .Iyo urebye ukuntu abo bantu babayeho, usanga hakwiye kuzamo akantu ko koroshya no kwitanga nk’igihugu.”

Mushikiwabo yavuze ko ari ibintu bidakwiriye kubona abantu baciririkanwa, bagura umuntu nk’ugura itungo ngo uceceke.

Ati “Ni ibintu biteye agahinda kubona abahungu b’abasore, ababyeyi bafite abana bameze nk’abari muri ‘hangar’ babikamo ibiribwa, bakabashyira hanze bagaciririkanwa, ‘ndaguha magana atatu, ndaguha magana abiri’, kugurisha ikiremwamuntu kuri iki gihe ni ikintu gikomeye cyane twumva twebwe mu muco wacu nk’Abanyarwanda n’indangagaciro zacu tudakwiye kubirebera.”

Yavuze ko u Rwanda rumaze kumenya ayo makuru rwashyizeho komite igamije kureba abo rushobora kwakira uko bangana hagendewe ku bushobozi.

Ati “Ntabwo dufite ubushobozi bwo kwakira bose, twavuze ko dushobora kwakira bakeya muri abo, natwe turareba amikoro y’igihugu cyacu. Kwicara ukabirebera ukavuga ngo igihugu ni gitoya, ni nka bimwe Abanyarwanda bamwe bari barabujijwe kuza mu gihugu bavuga ko cyuzuye, ko nta mwanya uhari.”

Uretse kuba bimwe mu bihugu bifitemo abaturage babyo bacuruzwaga byatangiye kubavana muri Libya, Mushikiwabo yavuze ko hari n’abafatanyabikorwa batangiye kwegera u Rwanda ngo bazarufashe.

Ati “Tumaze gufata icyo cyemezo, twabonye abandi bafatanyabikorwa bifuza gukorana natwe cyane cyane ku bijyanye n’uburyo bw’amafaranga, bwo gushaka uko abo bantu bazanwa mu gihugu, uko babaho kandi twumvaga icyangombwa ari ukubakura muri buriya buzima babayeho, tukabona mu Rwanda uko babaho kose byaba ari byiza kuruta uko baguma hariya bagurishwa; noneho buhoro buhoro tukagenda tuvugana n’ibihugu byabo, abifuza gutaha bakazataha, abifuza kuguma hano bakahaguma.”

Mushikiwabo avuga ko bagitegereje amakuru ahagije ngo bamenye uburyo abo bimukira bazazanwa, icyakora ngo uburyo bazakirwa byo byamaze gutegurwa. Avuga ko bazahagera umwaka utaha wa 2018.

Abimukira basaga ibihumbi 400 nibo bavugwa kuba muri Libya, aho bakunze kunyura bajya gushakisha ubuzima mu bihugu by’i Burayi.

Bamwe mu bimukira bari bicajwe mu kigo bafungirwamo cya Gharyan muri Libya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza