Mvuyekure wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Nyakanga 2016 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Mvuyekure Alexandre wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi na polisi.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Nyakanga 2016, nibwo uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yatawe muri yombi, akaba akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Mvuyekure Alexandre akurikiranwe hamwe na Mukunzi Phocas wari umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe imiyoborere mu karere ka Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Gasasira Innocent, yatangarije IGIHE ko Mvuyekure akurikiranyweho ibyaha yakoze akiri umuyobozi w’Umurenge.

Aba bombi basimburanwe mu kuyobora Umurenge wa Rubaya, baracyekwaho kunyereza umutungo wa VUP ufite agaciro kagera kuri miliyoni 33 965 175 bakoresheje impapuro mpimbano, ibi byose bakaba barabikoze mu mwaka wa 2010.

IP Gasasira yagize ati “Akurikiranweho ibyaha yakoze akiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya mu mwaka wa 2010.”

IP Gasasira yakomeje avuga ko ibi byaha birimo icyo kunyereza umutungo wa Leta wari waragenewe gukoreshwa muri gahunda ya VUP yo gufasha abatishoboye, hamwe no gukoresha impapuro mpimbano.

Mvuyekure Alexandre kuri ubu ufungiwe kuri Station ya Polisi ya Byumba, yayoboye Akarere ka Gicumbi guhera muri Kanama 2012 kugeza muri Gashyantare 2016.

Mbere y’uko aba meya yari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu.

Kuba Mvuyekure ataremerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Gicumbi mu matora y’abagize inzego z’ibanze aheruka mu gihe itegeko ryabimwemereraga hari abavuga ko byatewe no kuba yaba yari yaratangiye gukorwaho iperereza mu ibanga kuri ibi byaha akurikiranweho.

[email protected]

Mvuyekure Alexandre wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza