Mwirinde kwiremereza, muce bugufi mwumwe umuturage- Meya Udahemuka

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ugushyingo 2016 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Aimable Udahemuka yasabye abakozi bashinzwe iterambere mu tugari kuzirikana ko guca bugufi, kwita ku muturage bakumva ibibazo afite ndetse bakabikemura ku gihe ari ryo rishingiro ry’imiyoborere myiza ikwiye kubaranga.

Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga imihigo y’aba bakozi bavuye mu Itorero bari bamazemo icyumweru cyose ryaberaga mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2016.

Iyi mihigo ahanini ishingiye ku masomo bahawe mu gihe cyo gutozwa, aho basabwe guhindura imikorere bakaba koko umusemburo w’imibereho myiza iganisha ku iterambere nyakuri.

Udahemuka yashimangiye ko indangagaciro zo kwita ku muturage no kumwumva zigomba kubahirizwa ndetse zikaranga buri wese.

Yagize ati “Ndabasabye mwirinde kwiremereza, muce bugufi mwegere abaturage mubafashe gutera intambwe mu iterambere.”

Yakomeje yibutsa aba bakozi ko batagomba kuba ikibazo ku baturage bashinzwe kuyobora ko ahubwo bakwiye kujya bicara bakajya inama bagashakira hamwe ibisubizo.

Ku birebana no kunoza imikorere n’imikoranire, uyu muyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye aba bakozi bashinzwe Imibereho Myiza n’iterambere mu tugari kujya buri gihe bagisha inama inzego zibakuriye igihe cyose bagize ikibazo runaka.

Yabasabye kutihererana amakuru ndetse bakanamubwira ibyo bakeneye ko ubuyobozi bw’Akarere bwabafasha bityo ikibazo kigakemuka mu maguru mashya.

Aba basore n’inkumi bahawe izina ry’ubutore ry’Abashingwangerero, bashimangira ko mu Itorero bungukiyemo byinshi bizatuma barushaho kunoza ibyo bakora bityo serivisi nziza zikagera ku muturage.

Muhawenimana Benoît ukorera mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Kayenzi wavuze mu izina rya bagenzi yagize ati “Mu by’ukuri hari byinshi twungukiye mu Itorero bizadufasha kunoza imikorere. Tugiye kuba bandebereho kandi twite ku iterambere ry’umuturage mu buryo bufatika hibandwa ku gutanga servisi nziza.”

Aba bakozi biyemeje kwirinda ruswa n’igisa nayo cyose, kwamagana akarengane kandi bakihatira gutanga serivisi nziza. Bahamya kandi ko bazihatira kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage barushaho kubegera bagakorana nabo mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abakozi b’Akarere ka Kamonyi bagera kuri 51 nibo baheruka mu Itorero; muri bo 42 bakaba ari abashinzwe iterambere n’imibereho myiza mu tugari ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari turindwi batari barabashije kwitabira Itorero mbere kubera impamvu zitandukanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yasabye abakozi b'utugari kutiremereza imbere y'abaturage
Abashingwangerero mu mukoro ngiro
Abayobozi b'Akarere ka Kamonyi n'abakozi bashinzwe iterambere mu tugari mu ifoto rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza