Mwitende wariganyije Minagri yahanishijwe kwishyura miliyoni 430 Frw no gufungwa imyaka irindwi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Gashyantare 2017 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Umuyobozi wa Sosiyete Top Service Ltd kwishyura Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) akayabo ka miliyoni 430 ndetse ahabwa n’igifungo cy’imyaka irindwi.

Umuyobozi wa Sosiyete Top Service Ltd, Mwitende Ladislas wagemuraga ifumbire mvaruganda mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gukoresha impapuro mpimbano akishyuza Leta y’u Rwanda amafaranga y’umurengera adahwanye n’ifumbire yatanze ndetse no kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko byose ngo akaba yarabikoze kuva mu 2013 kugera mu mwaka wa 2016.

Abatangabuhamya barimo abacuruzi bato ba Top Service Ltd yahaga ifumbire, abakozi ba Top Service Ltd ndetse n’aba MINAGRI babwiye urukiko ko Mwitende Ladislas yahinduraga lisiti zabaga zijyanye n’ifumbire yatanzwe, akongeramo abantu batabonye ifumbire ndetse akongera n’ingano y’ifumbire yabaga yatanze agamije kwishyuza amafaranga menshi.

Urukiko rwatangaje ko kuri lisiti nyinshi byagaragaye ko Mwitende Ladislas yahinduraga imibare aho umucuruzi yahawe ibiro 100 by’ifumbire akandika ko yamuhaye ifumbire ibiro 1000. Umucamanza yagarutse ku mazina y’abatangabuhamya barimo abacuruzi bakoranaga na Mwitende, abaturage b’aho yakoreraga n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bose bavugaga ko hakorwaga ubujura bw’ifumbire.

Urukiko rwasomye ilisiti nini y’abatangabuhamya bavuga ko nta fumbire bafashe ariko ku malisiti yabaga yakozwe n’ubuyobozi bwa Sosiyete ya Top Service Ltd ikagaragaza ko bafashe ifumbire kuva ku biro 10 kugera ku 14, 000 kandi ngo umuturage ntiyari yemerewe guhabwa ifumbire irenga ibiro 300.

Mwitende ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano ajya kwishyuza Minagri miliyoni 454 859 694 Frw. Amaze kwishyurwa agera kuri miliyoni 322 520 994 Frw nibwo hatangiye gukekwa ko hari ibyaha yakoze.

Urukiko rwahamije umuyobozi wa Sosiyete Top Service Ltd Mwitende ibyaha bibiri; icyo gucura no gukoresha inyandiko mpimbano, n’icyo kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uwari ukurikiye inteko iburanisha yavuze ko Mwitende Ladislas kuba ahamwa n’icyaha cy’impurirane agomba guhanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo ya 609 ndetse n’iya 610 by’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Urukiko rwategetse ko Mwitende yishyura Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi amafaranga y’u Rwanda 322 ,520, 994 kongeraho 8% by’inyungu yose hamwe akaba amafaranga 430, 727, 712 ndetse no gufungwa imyaka irindwi.

Umuyobozi wa Sosiyete Top Service Ltd, Mwitende Ladislas yatawe muri yombi ku itariki ya 3 Gicurasi 2016.

Inkuru bifitanye isano:

- Afunzwe ashinjwa kubeshya Minagri akishyurwa miliyoni zisaga 300(Yavuguruwe)

- Ukekwaho kuriganya Leta miliyoni 454 yasabiwe gufungwa iminsi 30

- Mwitende ukekwaho guhuguza Leta miliyoni zisaga 454 yakatiwe gufungwa iminsi 30

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza