Nduhungirehe yakiriye impapuro z’abagiye guhagararira Uganda n’u Bubiligi mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yakiriye impapuro z’abayobozi batatu basabiwe n’ibihugu n’imiryango kubihagararira mu Rwanda, barimo ambasaderi mushya w’u Bubiligi n’uwa Uganda.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Nduhungirehe yakiriye impapuro za Helene Fors uzahagararira Umuryango Mpuzamahanga w’Abimukira (IOM) mu Rwanda; Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha na Ambasaderi w’u Bubiligi, Benoît Ryelandt.

Helene Fors agiye gusimbura Catherine Northing wari usanzwe kuri uwo mwanya naho muri Gashyantare nibwo u Bubiligi bwasabye u Rwanda ko rwakwemerera Benoît Ryelandt gusimbura Ambasaderi Arnout Pauwels wari mu Rwanda kuva mu 2014. Ryelandt yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga, ubucuruzi n’iterambere mu Bubiligi.

Wonekha wa Uganda we yaje mu Rwanda asimbuye Ambasaderi Richard Kabonero uheruka kugirwa Ambasaderi wa Uganda i Dar es Salaam muri Tanzania, nyuma y’imyaka 10 yari amaze mu Rwanda.

Wonekha ni umunyapolitiki ubimazemo igihe kuko mbere yari Ambasaderi wa Uganda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yaho yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ahagarariye abagore bo mu Karere ka Mbale (2001–2006) na Bududa (2006–2011). Mbere y’uko yinjira muri Politiki, yakoraga mu bijyanye no gutunganya ikawa.

Nduhungirehe yakira impapuro za Helene Fors uzahagararira Umuryango Mpuzamahanga w’Abimukira (IOM) mu Rwanda
Nduhungirehe yakira impapuro za Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha
Nduhungirehe yakira impapuro za Amb Benoît Ryelandt
Ifoto y'urwibutso hamwe na Benoît Ryelandt n'abamuherekeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza