Nduhungirehe yanenze Gahongayire wavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciriritse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Mata 2019 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya Imana, wavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciriritse, yanenzwe na benshi barimo na Minisitiri Olivier Nduhungirehe.

Kuva ku wa Gatanu mu biganiro bya benshi bakurikira ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda ntihaburamo kugaruka ku bwishongozi bwa Aline Gahongayire uherutse gutangaza ko atari kujya kuvugira mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko yatandukanye n’umugabo we, kuko itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ku rwego rwe.

Yabitangaje tariki 19 Mata 2019 habaye igikorwa cyiswe ‘Because There Is Hope’ cyateguwe na Pearls Corner Organisation iyoborwa na Mireille Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, cyari cyatumiwemo umuhanzikazi Aline Gahongayire ngo atange ubutumwa bw’ihumure ku bafite ibibazo.

Uyu muhanzikazi watangiye avuga ubuzima busharira yanyuzemo, hari aho yageze ari kuvuga ku by’itandukana rye na Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we aterura agira ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Yungamo ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

“Buriya njye nawe twaganira. Umuntu tutaganira mba numva namubwira ngo ajye kureba dessin animé [inkuru ishushanyije], Tom and Jerry.”

Nyuma y’iyi nkuru benshi banenze uyu muhanzi bavuga ko yarengereye mu mvugo ye kandi itangazamakuru ryo mu Rwanda ryaragize uruhare rukomeye mu kumumenyekanisha.

Abanyamakuru bandika inkuru z’imyidagaduro banditse itangazo bavuga ko amagambo ya Aline Gahongayire yuzuyemo ubwibone no gusebanya bishingiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, nawe yifashishije urukuta rwe rwa Facebook, agaragaza umusanzu w’itangazamakuru ryo mu Rwanda mu kubaka igihugu.

Ati “Isango Star ni Radiyo nziza ibereyeho abanyarwanda bose. Mu kwezi gushize nagiriye ikiganiro cyiza kuri televiziyo yaho, cyerekeye abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda. Icyo kiganiro cyari giteguye kinyamwuga, kandi gicukumbuye. Mu mirimo nshinzwe, nagiranye kandi ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, kandi narabyishimiye muri rusange.”

Arongera ati “Iyi radiyo rero, ndetse n’andi yo mu Rwanda, bindutira kure VOA, BBC, France 24, Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga. Radiyo na Televiziyo byo mu Rwanda biri ku rwego rwa buri Munyarwanda, uko yaba ateye kose, uko yaba asa kose, cyane cyane umukozi w’Imana n’umukirisitu bagomba kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nk’uko Bibiliya ibitwigisha.”

Kugeza ubu, ubuhamya bwa Aline Gahongayire yaseberejemo itangazamakuru ryo mu Rwanda bwari buri kuri YouTube ku rubuga rwa Himbaza TV, bwamaze gusibwa.

Mu Kiganiro kigufi aherutse kugirana na IGIHE ku murongo wa telefoni, Gahongayire yavuze ko ntaho yarengereye nk’uko benshi babifashe.

Minisitiri Nduhungirehe Olivier, yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri ku rwego rwa buri munyarwanda
Ubuhamya Aline Gahongayire yavugiyemo ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciriritse bwamaze gusibwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza