NEC ntiyemeranya na Ambasaderi w’u Bwongereza wanenze amatora aherutse kuba mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Nzeri 2017 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ntiyemeranya na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, wavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama uyu mwaka atanyuze mu mucyo.

Ku itariki ya 3-4 Kanama 2017, Abanyarwanda baba ababa hanze n’abari imbere mu gihugu, batoreye ku mugaragaro Perezida Kagame ku majwi 99.8 % nk’umuyobozi wabo ahigitse abo bari bahanganye barimo Philippe Mpayimana na Dr. Frank Habineza.

William Gelling mu nyandiko yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ayo matora ataciye mu mucyo ndetse ko hari byinshi byayaranze bihabanye n’ihame rya demokarasi.

Gelling yagize ati “ Amatora ni cyo gipimo nyakuri cya demokarasi mu gihugu. Nagize amahirwe yo kuba indorerezi mu yo mu Rwanda mu Karere ka Muhanga, nabonye abantu batora mu mahoro kandi ari benshi, ni ibintu bishobora kuba ikimenyetso kigaragaza amahitamo n’ugushaka kw’Abanyarwanda.”

Gusa yakomeje agira ati “ Nta mucyo wabaye mu kwandika abakandida, hamwe n’izindi ndorerezi z’amahanga. Njyewe ubwanjye niboneye ibitaragenze neza mu kubarura amajwi, nzi ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izagerageza kuvugurura, ndanakeka ko u Rwanda ruzaboneraho guhindura imigendekere y’amatora mbere y’ateganyijwe mu 2018.”

Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko ibyatangajwe na Ambasaderi William Gelling bihabanye kure n’ibyatangajwe n’izindi ndorerezi zakurikiranye imiterere y’amatora mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye IGIHE ko ibyo Gelling avuga nta shingiro bifite kuko amatora yakozwe hagendewe ku mategeko y’igihugu kandi ngo nta n’umukandida wigeze avuga ko yabangamiwe.

Yagize ati “Twagendeye ku mategeko y’igihugu haba mu kwakira ubusabe bw’abashakaga kwiyamamaza no kubwemeza. Kimwe n’iwabo [Gelling] naho bagira amategeko agenga amatora. Ikindi ku bijyanye n’abakandida nta wigeze ajya mu rukiko ngo ajye kurega, bivuga ko n’abakandida ubwabo bemeye uko byakozwe kuko hari amahirwe ko umukandida ajya mu rukiko kugaragaza ibitaragenze neza.”

Yongeyeho ati “Kuri ibyo bijyanye n’amatora rero yakabaye ari twe yabibwiye, guhita abishyira mu binyamakuru atarabiduha wenda ngo tugire n’icyo tubivugaho nabyo ntabwo ari imikorere myiza. Ikindi yavuze ko yagiye i Muhanga, yakabaye yavuze site iyo ari yo, akagari n’umurenge kugira ngo natwe dukurikirane turebe niba koko ayo makosa yarabaye.”

Nubwo Amb.William atangaje ibyo, indorerezi zari zoherejwe n’imiryango itandukanye irimo, uw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), uwa Afurika yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ubucuruzi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) n’indi myishi zashimye imigendekere y’amatora mu Rwanda.

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, yavuze ko hari ibitaragenze neza mu matora ya Perezida wa Repubulika aherutse
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko ibitangazamakuru bizashyrirwaho urubuga rungana rwo gukurikirana ibibera mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza