Netanyahu mu Rwanda (Yavuguruwe)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Nyakanga 2016 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Ku isaha ya saa yine za mu gitondo nibwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’umufasha we Sara, basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali bakirwa na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Netanyahu aje mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, muri gahunda ye yo gusura ibihugu bya Afurika yatangiriye muri Uganda kuwa 4 Nyakanga arukomereza muri Kenya ejo kuwa Kabiri.

Mu bandi bakiriye Minisitiri Netanyahu ku kibuga cy’indege, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Netanyahu ari kumwe n’umugore we Sara, basuye urwibutso rwa jenoside ku Gisozi aho bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane.

Ku rwibutso rwa Gisozi, Netanyahu yari aherekejwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Mu butumwa bwe nyuma yo kunamira inzirakarengane za jenoside, Netanyahu yanditse ko yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda ndetse bidakwiye kuba ukundi.

Ati “Tubabajwe cyane n’amateka y’uru rwibutso ku bw’inzirakarengane z’icyaha gikomeye cyane binanyibutsa ihuriro na jenoside yakorewe abantu bacu. Ntibizongere ukundi.”

Urugendo rw’uyu muyobozi ukomeye ku Isi rwahinduye ibintu byinshi mu gihugu aho umutekano wakajijwe mu buryo butari busanzwe. Kuva ku kibuga cy’indege imihanda minini yose yerekeza mu mujyi rwa gati na Nyabugogo yafunzwe, imodoka zari zahagaritswe nta muntu n’umwe utambuka.

Soma inkuru bifitanye isano: Uruzinduko rwa Netanyahu rwatumye imihanda minini muri Kigali ifungwa

U Rwanda na Israel bifatanya cyane mu buhinzi na Dipolomasi, umwaka ushize basinyanye amasezerano y’ubufatanye, hanatangazwa ko umubano ugomba gushingira ku bukungu n’ishoramari ndetse n’umutekano.

Ibihugu byombi byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwingenge, uyu mubano waje gusa n’uhagarara kubera Jenoside u Rwanda rwaciyemo n’ibibazo byayikurikiye. Icyakora umwaka ushize u Rwanda rwongeye gushyiraho uruhagarariye muri Israel.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ageze u kibga cy'indege cya Kigali
Perezida Kagame na Madamu bakira Netanyahu na Madamu
Perezida Kagame aha ikaze Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu
Netanyahu yunamiye abatutsi bazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso
Netanyahu yumijwe n'ibyo yabonye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bigaragaza uburyo yakoranywe ubugome
Netanyahu na madamu we bareba bimwe mu bimenyetso biranga amateka ya Jenoside mu Rwanda

Indi nkuru bifitanye isano: Ishusho y’uruzinduko rwa Benjamin Netanyahu i Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza