Ngoma: Abaturage 1200 mu gihirahiro nyuma yo kwamburwa na rwiyemezamirimo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Gashyantare 2018 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Abaturage 1200 bakoze akazi ko gukora amatarasi y’indinganire mu Murenge wa Jarama bari mu gihirahiro nyuma y’imyaka isaga itanu bambuwe miliyoni zikabakaba 30 bakoreye.

Hagati y’umwaka wa 2011 na 2012 nibwo abaturage bagera ku 1230 bahawe akazi na rwiyemezamirimo Pasiteri Ntakirutimana Florien wabakoresheje mu mirimo yo gukora amaterasi y’indinganire mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma ariko ntiyabishyura.

Imyaka yarashize indi irataha, abaturage bakomeza gusiragira inyuma ya rwiyemezamirimo bamwishyuza amafaranga asaga miliyoni 33 Frw ntiyayabishyura kugeza ubwo bitabaje inkiko ariko baza guhura n’imbogamizi zo kubura amagarama y’urubanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rwiririza Jean Marie, yavuze ko bakoreye ubuvugizi abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bakaba barishyuwe muri uku kwezi kwa Gashyantare 2018.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi ariko twashoboye gukorera ubuvugizi abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagera kuri 30 basonerwa amagarama y’urubanza. Mu cyumweru gishize rwiyemezamirimo yabishyuye miliyoni n’ibihumbi 400 Frw, abandi barenga 1200 bishyuza agera kuri miliyoni 30 Frw ntibarishyurwa.”

Rwiririza yakomeje avuga ko aba baturage 1200 batabashije kubona amagarama y’urubanza, ubuyobozi bukaba bukomeje kubakorera ubuvugizi ngo nabo bishyurwe.

Ati “Mu rubanza buri wese aba agomba kwitangira igarama ry’urubanza none barayabuze ariko icyo twiteguye gukora nk’ubuyobozi ni ukubakorera ubuvugizi twifuza ko bakwishyurwa bitagombye kujya mu nkiko cyane ko ideni nawe aryemera.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umwenda wose akarere ka Ngoma kari gafitiye rwiyemezamirimo kawumwishyuye.

Ati “Amafaranga twari tumubereyemo yose twarayamwishyuye, tuyashyize kuri banki ihita iyatwara kuko nayo ngo yari ayibereyemo umwenda.”

Aganira na IGIHE kuri telefone, rwiyemezamirimo Pasiteri Ntakirutimana Florien, ntiyashatse kugira icyo avuga ku bibazo yahuye nabyo bigatuma atishyura abaturage.

Yagize ati “Murambaza abaturage se ndi Umuyobozi w’Akagari cyangwa ndi Umuyobozi w’Akarere.”

Ku wa 5 Kamena 2017, ubwo yari mu Kiganiro kuri Radiyo na Televiziyo Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko inzego zitandukanye zaba iza leta n’abikorera zigomba gukemura ikibazo cyo gutinda kwishyura abaturage mu gihe hari imirimo bakoreshwejwe kuko usanga hari aho bakoreshwa ariko bagategereza igihembo cyabo bagaheba.

Perezida Kagame yavuze ko ba rwiyemezamirimo bambura abakozi bakoresha ari ibintu bidakwiriye kuba bihari.

Icyo gihe yagize ati “Ubwo n’inzego bakorana nazo cyangwa zibakoresha, n’inzego noneho za leta zishyira ibintu mu bikorwa, zikurikirana ibintu cyangwa z’ubutabera, uwo muco ni ugushaka uko tuwurwanya bigacika burundu ntibikomeze kuko ba rwiyemezamirimo baba bakora imirimo bazishyurirwa.”

“Nta mpamvu rero mu nyungu zabo babarira mu gutwara iby’abandi, ntabwo bishoboka, ibyo ni ukubikosora.”

Ikibazo cy’abamburwa na ba rwiyemezamirimo ni ikibazo Perezida Kagame gezwaho n’abaturage mu ngendo akorera mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Amatarasi yakozwe n'abaturage bakamburwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza