Ngoma: Arakekwaho kujya kwiba igitoki kikamwitura ku mutwe akananirwa kweguka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Kanama 2019 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Ndayambaje Jean Paul utuye mu Mudugudu wa Akinteko mu Kagari ka Ntaga mu Murenge wa Mugesera arakekwaho kujya kwiba igitoki mu murima w’umuturanyi we, yagitema kikamurusha imbaraga kikamwitura ku mutwe akananirwa kuhava kugeza ubwo abaturage bamugeragaho bakamujyana kwa muganga.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane ubwo uyu muturage yajyaga kwiba mu rutoki rw’umuturanyi we.

Abaturage batabaye uyu mugabo mu gitondo bakanamujyana kwa muganga babwiye IGIHE ko bamusanze avirirana, igitoki kimuri hejuru.

Umwe mu baturage yagize ati " We yaje kwiba igitoki kimurusha imbaraga kiramugwira asa n’ubuze ubwenge kuko cyari cyamuguyeho maze mu gitondo ubwo twahamusangaga avirirana amaraso atabasha kuvuga, tumujyana kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Nyange."

Uyu muturage yakomeje avuga ko ubwo bajyanaga Ndayambaje kwa muganga ngo yari ameze nabi cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Mugirwanake Charles yabwiye IGIHE ko inkuru y’uyu muturage yayimenye mu gitondo ubwo abaturage bamuhamagaraga.

Yagize ati" Abaturage baduhamagaye batubwira ko hari umuturage waguye mu murima wabo, mpita njyayo ndahamusanga n’igitoki kimuri iruhande nsaba abaturage kumujyana kwa muganga kugira ngo akurikiranwe n’abaganga kuko yari ameze nabi."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ingeso y’ubujura itari isanzwe cyane muri uyu Murenge gusa ngo ahari abantu benshi ntihabura abajura.

Kuri ubu Ndayambaje Jean Paul wagwiriwe n’igitoki ari gukurikiranwa n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Nyange giherereye muri uyu Murenge wa Mugesera.

Ikarita igaragaza akagali ka Ntaga byabereyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza