Ngoma: Uheruka gufungirwa ingengabitekerezo ya Jenoside yarashwe agiye gutoroka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 Mata 2018 saa 09:14
Yasuwe :
0 1

Nsengiyumva Francois wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 19 Mata 2018 yarashwe n’umupolisi arapfa ubwo yageragezaga gucika.

Ku wa 7 Mata 2018, nibwo Polisi yataye muri yombi Nsengiyumva Francois wo mu Murenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma, akurikiranyweho amagambo apfobya yavuze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abyita ‘umunsi mukuru w’abatutsi’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko Nsengiyumva yarashwe ageragezaga kurwanya umupolisi wari umurinze.

Yagize ati “Yaregwaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yaranaburanye bamusabiye igifungo cy’imyaka 13 n’amande ya miliyoni. Ubwo rero kuko iyo atarasomerwa aba agifungiye kuri polisi, ku italiki 19 saa 17h30 basohotse bagiye mu bwiherero nk’uko bisanzwe aba asunitse umupolisi ashaka ko yikubita hasi ngo yiruke yigendere, asanga nawe ariteguye, amaze kumusunika ahise yiruka, ageze mu rutoki ahita amurasa ahita apfa.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko nta makosa umupolisi afite kuko yari afite inshingano zo kumurinda, byongeye akaba afite icyaha gikomeye, kuko iyo amucika yari kubibazwa, bityo ko yagombaga gukoresha uburyo bwose kugira ngo atamucika.

Nsengiyumva Francois wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza