Ngoma: Umusore ukekwaho ubujura yarashwe arwanya Polisi arapfa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Ugushyingo 2016 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Karere ka Ngoma yarashe umusore witwa Nzabonimana Jean de Dieu bahimba ‘Swingi’ nyuma yo kumufata akekwaho ubujura akagerageza kuyirwanya.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kibungo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo Nzabonimana yamaraga kwiba mudasobwa zirindwi azipakuruye ku modoka ya Mineduc yari izijyanye ku Kigo cy’Amashuri cya Gahima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yatangarije IGIHE ko uyu musore yari asanzwe ari mu gatsiko k’abantu bashakishwa, batobora inzu, za butiki, bagapakurura imodoka zipakiye imizigo zigenda ku buryo umushoferi atabibona.

Abagize utu dutsiko tw’abajura ngo bari bariyise amazina yo kugaragaza ko ari indakoreka, muri bo hakaba harimo abafunze bategereje kugezwa imbere y’ubutabera, ndetse ngo na nyakwigendera yatorotse uburoko ubwo yafatwaga yibye ifumbire.

Nzabonimana ngo yari yarabwiye abaturage ko umuyobozi uzamwitambika azamuhitana mbere y’uko afatwa nk’uko IP Kayigi yakomeje abisobanura, akaba yabigerageje ubwo yashakaga gutera icyuma abapolisi bari bamufashe.

Yagize ati “ Ubwo yamaraga gufatwa agiye kwerkana aho yahishe mudasobwa yari yibye, yagundaguranye n’abapolisi ashaka kubatera icyuma yari yitwaje, ngo abone uko abacika.Muri iyo mirwano ni ho byabaye ngombwa ko bamurasa ahasiga ubuzima ariko ari we biturutseho.”

IP Kayigi yagiriye inama abaturage yo gutanga amakuru no kutagura ibijurano kuko baba batiza umurindi abajura, kandi ko iyo bafashwe bahanwa kimwe n’abibye, ndetse abakangurira kwirinda ubujura buba bweze mu minsi mikuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza