Kwamamaza

Ngororero: Uwari Gitifu w’akagari wabaye Visi Meya ntava mu mitwe y’abaturage

Yanditswe kuya 28-11-2016 saa 11:20' na Umutoni Rosine


Kanyange Christine wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari akaza gutorerwa kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero, abaturage ntibahwema kumuvuga ibigwi kubera iterambere bavuga ko yabagejejeho, ndetse agatuma akagari kabo gahora ku isonga mu kwesa imihigo.

Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku batuye mu Kagari Kabaya, bamwe mu baturage ntibaramenya ko yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, n’ubu bavuga ko ari we gitifu wabo.

Ibi babitangarije mu Kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi, gitegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro ‘Paxpress’ cyabereye mu Murenge wa Kabaya mu Ukwakira 2016.

Mu ruhame rw’abaturage, abayobozi n’abanyamakuru, umukecuru w’imyaka nka 70 abajijwe umuyobozi w’Akagari atuyemo yagize ati “Uwo nzi ni Kanyange ni we wajyaga aza kutureba.”

Mujyambere Elifaz, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60, we yabanje kujijinganya ati “Umuyobozi wacu ni Kanyange, sindi kumubona ariko abo ntabwo mbazi neza”.

Abaturage bavuga ko Kanyange yabayoboye neza mu gihe cy’imyaka isaga itanu, akagari ka Kabaya kagahora imbere mu kwesa imihigo, akaba yaratangiye kukayobora mu mwaka wa 2009 kugeza 2016.

Ibigwi bya Kanyange binashimangirwa n’abandi bayobozi, barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Tuyizere Anastase, uvuga ko uyu muyobozi yageze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu 2001.

Yagize ati “Kanyange yabanje kuba umuhuzabikorwa wa Segiteri Kabaya. Amenyereye inzego z’ibanze, yari asanzwe ari na we userukira Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari mu gihugu hose. Ikindi kandi yagiye afasha abaturage guhindura imyumvire.”

“Akagari ka Kabaya yayoboraga ni ko gahora imbere mu bwitabire bw’imitangire ya mituweli.Uyu mwaka wa 2016-2017 kamaze kugera ku 100%, ndetse ngo n’utaha wa 2017-2018 bamaze kugera kuri 20%.”

Ibi ngo yabigezeho hifashishijwe amatsinda mato mato yashyizeho, agafasha abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

Aya matsinda akora inama zihoraho zo kwibukiranya aho igikorwa biyemeje kigeze, bagakebura abagitinza kandi bakamenya ibibazo birimo bagafatanya kubikemura.

Kanyange kandi yashyizeho inama y’abahetsi. Iri ni Itsinda ry’ingo zituranye, rigamije gutabarana rikora ibikorwa byo gusura no guheka abarwayi, gushyingura abitabye imana, no gukangurana mu bijyanye no kubungabunga ubuzima.Si ibyo gusa ngo n’umudugudu wa Kimisagara wo muri aka kagari watwaye igikombe cy’umugoroba w’Ababyeyi mu karere ka Ngororero.

Visi Meya Kanyange, avuga ko kugira ngo abaturage bibonemo umuyobozi, bimusaba kubaba hafi.

Ati “Inzira nakoresheje ni ukubagira inshuti, bahindura imyumvire, bumva ko gahunda za Leta ari izabo. Twaricaraga tukajya inama, bumva ko bagomba kugira uruhare mu bibateza imbere.”

Yongeyeho ko iyi ari na yo nzira yo kwigira, kandi byatanze umusaruro. Urugero atanga ni urwa rwiyemezamirimo Habiyaremye Janvier wubatse gare ku Kabaya, agendeye ku nama ahawe n’ubuyobozi, "ubu akaba atanga akazi ku bantu benshi, kandi na we biramutunze.’’

Akomeza avuga ko abaturage ari abafatanyabikorwa bakomeye, aho « umuyobozi abaha umupira we akaba nk’umutoza”.

Ku bwe umuyobozi agomba gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, akirinda amarangamutima n’ikimenyane.

Kanyange Christine w’imyaka 41 y’amavuko yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry ‘ubukungu tariki ya 26 Gashyantare 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avugwa ibigwi n’Abaturage b’Akagari yayoboye

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 2 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved