Ni iki u Rwanda ruzungukira mu nama yo kurwanya ibyangiza akayunguruzo k’izuba?

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Ukwakira 2016 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga ihuje intumwa ziturutse mu bihugu 197 bigize Isi byashyize umukono ku masezerano ya Montréal yo kurwanya ibyuka byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, izwi ku izina rya MOP28.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro uyu munsi na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangiye tariki ya 10 Ukwakira 2016 izasozwa ku ya 14 uku kwezi.

Abayihuriyemo bishimiye uburyo bakiriwe n’u Rwanda ndetse n’ibikorwa remezo bahasanze bibafasha muri serivisi zitandukanye bakeneye, ariko hari n’izindi nyungu u Rwanda rwiteguye kuvanamo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije(REMA), Colette Ruhamya, yavuze ko u Rwanda ruzayivanamo inyungu, cyane ko narwo ruri mu bihugu bigomba kugenerwa inkunga itangwa.

Ati “Ni ukugira ngo abantu barebe uko bagenda babigabanya [ibyuka], ariko nta gihugu na kimwe ku Isi kitemera ko iyo myuka tugomba kuyigabanya. Ahubwo aho muba muganira, ni ukuvuga ngo bitangire ryari, byakorwa bite, ese ibihugu byateye imbere byafasha bite ibitaratera imbere, ese abandi bafite iryo koranabuhanga barisimbuza irindi gute, iryiza baribona gute?”

Muri ibyo biganiro kandi bareberamo uko ibihugu bikennye byafashwa kubona iryo koranabuhanga rishya ridahumanya ikirere nkuko byagiye bikorwa mu 2010 ubwo havanwagaho imyuka ya ‘chlorofluorocarbon" (CFCs) yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Ati “ Ibihari ni ukureba uburyo iyo mfashanyo cyangwa aya mafaranga yafasha kugira ngo dushobore kujya mu ikoranabuhanga ridahumanya. Turabibonamo inyungu ebyiri, abatangira mbere bakabona n’iyo mfashanyo, inyunganizi ituma babasha kugura bya bindi bihenze ariko bitagira ingaruka.”

Yongeyeho ati “ Ibi biganiro turimo ni ukugira ngo iyo nyunganizi iboneke itanzwe na bya bihugu bikoresha rya koranabuhanga na bya bindi bifite ayo mafaranga, noneho twe tujye muri rya terambere tuzi neza ko ridahumanya.”

Muri rusange ngo haraganirwa ibijyanye no gutanga imfashanyo mu buryo bw’amafaranga, ariko no kubaka ubushobozi mu buryo bwa tekiniki.

Ruhamya yavuze ko n’Abanyarwanda basobanukiiwe ibijyanye n’imyuka ihumanya ikirere kuko ingaruka zabagezeho, bo ubwabo ugasanga bavuga ko imvura itakigwa cyangwa ikagwa nabi, kubera imihindagurikire y’ibihe.

Muri rusange ngo barabizi n’ubwo babura ubumenyi bwa gihanga, ariko ingaruka z’iryo yangirika ry’akayunguruzo barazizi.

Ati “Urebye ibihugu byose turabyumva kimwe kuko twese tuzi ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, icyo bidukorera n’ukuntu twese twumva ko dukwiye kubirwanya, ndetse no kuba twiteguye guhangana nabyo.”

Ibihugu bihuriye muri iyo nama nabyo bihuje umugambi n’u Rwanda mu kuvugurura amasezerano agamije igabanywa ry’ibyo byuka byangiza akayunguruzo k’izuba.

Ruhamya yavuze ko ayo masezerano u Rwanda rusaba ko yavugururwa afite inyungu ebyiri, kuko atari ukugabanya iyo myuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba gusa, ahubwo harimo no kugabanya ihumanya ikirere, riteza ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda rukomeje kugabanya imyuka ikoreshwa mu byuma bikonjesha, itumizwa mu mahanga, yavuye kuri toni 68, umwaka ushize ikagera kuri 47. Iyo myuka ya (hydrofluorocarbons- HFCs) niyo yakoreshwaga ubu ariko nayo ivugwaho kugira uruhare mu kwangiza ikirere.

Amasezerano ya Montréal yashyizweho umukono mu 1987, asinywaho n’ibihugu 197 birimo n’u Rwanda rwasinye mu 2003.

Ibihugu bitandukanye ku Isi byemeje ko bizaba byamaze guca burundu ikoreshwa ry’iyo myuka. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje muri 2021, u Bushinwa 2023 naho u Buhinde muri 2030.

Isinywa ry’ayo masezerano ryatumye toni z’iyo myuka zisaga miliyari 135 zidakomeza kwangiza akayunguruzo k’izuba.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije(REMA), Colette Ruhamya avuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama yiga ku kurwanya imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza