Ni nde uzabazwa iby’abishwe biswe ‘Ibyitso by’Inkotanyi’ mu yahoze ari Byumba?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Mata 2018 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Mu 1990 ubwo Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu zinjiriye ahitwa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, Abatutsi barenga 400 bo mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, batangiye kwicwa urusorongo bashinjwa kuba ‘ibyitso by’Inkotanyi.’

Nyuma y’iminsi ine urugamba rutangiye, ba Burugumesitiri batandukanye ba Komini Murambi, Muvumba, Ngarama, Gituza n’izindi batangiye guhiga Abatutsi bakabajyana mu Kigo cya Gisirikare i Byumba, bakicwa urw’agashinyaguro.

Uwari Burugumesitiri wa Komini Murambi, Jean Baptiste Gatete, wakatiwe gufungwa imyaka 40 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye gufata uwitwa ko ari Umututsi uzi gusoma no kwandika muri segiteri 14 yayoboraga, bakicwa abandi bagafungwa.

Burakari Jean Bosco uvuka mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, ni umwe mu bafashwe ku ikubitiro mu biswe ibyitso by’Inkotanyi bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kuzasigarana ubutegetsi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ku wa 5 Ukwakira 1990, we n’abandi 18 bafashwe bakuwe mu ngo zabo bagapakirwa imodoka bakajyanwa muri kasho ya Komini, nyuma y’iminsi itatu abagera kuri 16 muri bo bakicirwa i Byumba.

Yagize ati “Ku itariki 8 Ukwakira 1990, nibwo bakuyemo abantu 16, badusiga muri Kasho turi batatu. Babanyujije Ngarama ahahoze Su-perefegitura (Sous-préfecture), babajyana i Byumba bavuga ko ari Inyenzi bafatiye muri Murambi.”

Akomeza avuga ko babagejeje i Byumba babagize intere kubera ibyuma babateye, bakajyanwa mu Kigo cya Gisirikare bakabashyira mu cyobo hanyuma bakazana ingorofani z’amakara yaturukaga muri Gereza ya Byumba n’ayo muri icyo kigo bayabamenaho.

Uko yarokotse

Burakari avuga ko Burugumesitiri Gatete amaze kumva ko abajyanwe i Byumba bishwe yongeye guhiga abandi ku itariki 11 Ukwakira 1990, bakajyanwa i Byumba banyuze i Muhura.

Bageze mu Kigo cya Gisirikare bagiye kwicwa ngo bahuye na Maj. Ngira wakiyoboraga ategeka ko babajyana muri Gereza ya Byumba bahava muri Gashyantare 1991, ubwo Inkotanyi zafunguraga abiswe ibyitso bari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri.

Burakari yagize ati “Bavuze ko niba bafunguye Ruhengeri natwe bazadutwara, bazana amakamyo baturyamishamo batujyana muri 1930 i Kigali. Twafungiwe ahitwaga Texas twenyine dusangamo abandi b’ibyitso bafatiwe muri Perefegitura zitandukanye n’abasirikare ba FPR bafatiwe ku rugamba.”

Yongeraho ko bafunguwe muri Mata 1991, nyuma y’amasezerano FPR-Inkotanyi yagiranye na Leta y’u Rwanda yo guhererekanya imfungwa zafatiwe ku rugamba no gufungura abafashwe bitwa ibyitso.

Ubutabera buracyari inzozi

Burakari avuga ko imyaka 28 ishize hari abagize uruhare mu gufata abo bantu, kubajyana no kubica batigeze babibazwa. Agaruka ku bafunzwe akavuga ko usanga barahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko iby’abishwe biswe ibyitso by’Inkotanyi bitarimo.

Yagize ati “Hari abantu babakiraga, hari uwitwa Rutobo wari Perezida w’Urukiko, hari n’abasirikare bayoboraga icyo kigo, hari uwari ukuriye gereza witwaga Nduguyemo, kugeza uyu munsi nta na kimwe cyakozwe, habayeho Gacaca ariko ntiyigeze ivuga ko bariya bantu bacu bapfuye.”

Akomeza agira ati “Tuzi ko baguye hariya ariko ubutabera ntacyo burakora. Guverinoma idufashije yakurikirana bariya bantu, mu Rwanda dufite ubutabera nibubakurikirane.”

Ikibazo cy’ubutabera ku bishwe biswe ‘Ibyitso by’Inkotanyi’ kinagarukwaho na Padiri Laurent Rutinduka wo muri Paruwasi ya Kiziguro ufite muramu we witwa Sebusandi Jonathan, wishwe muri bo.

Padiri Rutinduka avuga ko hari bamwe babigizemo uruhare barimo n’abayobozi bakiriye abagombaga kwicwa bagihari ariko batigeze babikurikiranwaho.

Yagize ati “Ninde wabazwa iby’iyicwa ry’aba bantu bacu, ni nde wabihaniwe mu nkiko, kwica abantu 400 barenga hakabura ubibazwa?”

Bamwe mu barokotse ubwo bwicanyi batunga agatoki Maj. Ngira wari Umukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Byumba, Maj. Gatarayiha wari umwungirije, Rutobo wari Umugenzacyaha mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Byumba ufungiye muri Gereza ya Miyove na Muhire Aloys wari Perefe w’Umusigire wa Perefegitura ya Byumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana, aherutse gukomoza kuri iki kibazo, yizeza ko niba hari ibimenyetso kandi ababikoze bahari bizakusanywa bakagezwa mu nkiko kuko jenoside ari icyaha kidasaza.

Urwibutso rukumbi rw’abishwe biswe ibyitso ruherereye imbere y’Ingoro y’Ubutabera ahahoze Ikigo cya Gisirikare i Byumba. Abafite ababo bahashyinguye barwanyije igitekerezo cyo kurwimurira mu Rwibutso rwa Mutete rushyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko amateka y’iyicwa ry’ibyitso 1990-1994 yari kuba arangiye nta kimenyetso.

Burakari Jean Bosco wari wafashwe mu byitso by'Inkotanyi
Buri mwaka Abanya-Gatsibo bajya kwibuka abishwe mu byitso by’Inkotanyi (Ifoto ya Panorama)
Urwibutso rw'abishwe biswe ibyitso by'Inkotanyi ruherereye i Byumba imbere y'Ingoro y'Ubutabera (Ifoto ya Panorama)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza