Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Kanama 2018 saa 09:27
Yasuwe :
2 1

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko gukoresha ubwenge bwarwo n’ubumenyi rwakuye mu ishuri mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari, aho gutinya kubukoresha ngo badahomba.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abanyamwuga mu ngeri zitanduknaye mu kiganiro cyiswe ‘Meet the President’.

Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ikora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rujye kwiga, ruhahe ubumenyi buzarufasha kwibeshaho no guteza imbere igihugu.

Ati “Si ukujya kwiga gusa ahubwo bibe guhaha ubumenyi butuma mumenya, musesengura mumenye uburyo bwo kubaho muri iyi si ni uko murenga ibibazo birimo.”

“Nimubona ubumenyi muzabukoreshe neza uko mushoboye, mukore ibibaha inyungu ariko byungukira n’abandi. Niba ufite ubuzima bwiza, uburezi, ubumenyi uzabona akazi cyangwa se ugahange kagufashe gafashe n’abandi.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwifashisha ubumenyi bwahawe rugahanga udushya, ariko mbere na mbere rukagira intego.

Yavuze ko buri munsi rukwiye kujya rutekereza ku cyo rwakora kugira ngo rwivane mu bibazo rufite.

Ati “Nujya ubyuka mu gitondo, jya wiha akanya utekereze uti ni iki ngiye gukora uyu munsi hejuru y’ibyo nsanzwe nkora? Ni iki gishoboka. Nukora ibyo uzaba wiha amahirwe yo kugira icyo ukora gifite igisobanuro. Ihe uwo mwanya buri munsi, uti ni iki nakora ngo nkemure ikibazo mfite cyangwa abandi bafite?”

Yakomeje ati “Nudakoresha ubwonko bwawe buzapfa. Nutabukoresha uzabubura. Mukomeze gutekereza buri gihe, nudahirwa uyu munsi, ejo nta kibazo wenda uzahirwa cyangwa uhirwe ku nshuro ya cumi.”

Perezida Kagame yavuze ko ko hari abatinya kugira icyo bakora ngo badahomba, ababwira ko ntaho ingorane no guhomba mu buzima babihungira uretse guhangana nabyo.

Ati “Gutsindwa birizana wabishaka utabishaka ariko iyo wagerageje bikanga, bivuze ko utagomba kurekera. Na none gira icyo wigira muri uko gutsindwa, wongere ugerageza. Aho uzajya hose uzahura n’ibigushyira hasi ariko nutsindwa, jya umenya ko hari n’amahirwe.”

Mu bitekerezo byatanzwe, uwitwa Liza Karangwa, Umunyeshuri uri kwimenyereza umwuga mu Mujyi wa Kigali, yasabye ko ibigo, abikorera, inganda bajya baha amahirwe yo kwimenyereza ku biga muri kaminuza.

Gaju Nadège uhagarariye Ikigo cy’Abongereza gikora porogaramu za telefoni mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika yavuze ko hari amahirwe yo kwiyungura ubumenyi urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro.

Yagize ati ‘‘Nabonye akazi kubera amahugurwa nagiye nitabira. Ayo guverinoma yashyizeho yose nayagiyemo mu rwego rwo kwiyongerera ubumenyi.”

“Ubwo nasabaga ikigo cyanjye gutanga amahugurwa mu Rwanda nabuze abantu bayitabira. Wavuze (Perezida Kagame) ku bijyanye n’uburezi, nagusabaga ko washishikariza urubyiruko kwiyigisha ubwarwo.”

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye rugera ku 2500 rurimo abikorera, abanyeshuri, abahanzi n’abandi.

Umukuru w'Igihugu yasabye urubyiruko gukoresha ubwenge bwarwo n’ubumenyi rwakuye mu ishuri mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari
Perezida Kagame aha impanuro urubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro
Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ikora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rujye kwiga, ruhahe ubumenyi buzarufasha kwibeshaho no guteza imbere igihugu
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwifashisha ubumenyi bwahawe rugahanga udushya
Igor Mabano wize umuziki ku Nyundo, abaza Perezida Kagame ikibazo kijyanye n'aho gukorera ibitaramo
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye rugera ku 2500 rurimo abikorera, abanyeshuri, abahanzi n’abandi
Perezida Kagame ubwo yari akurikiye umuvugo watangwaga n'urubyiruko rwari ruteraniye i Rusororo
Urubyiruko rugera ku 2500 ni rwo rwahuye na Perezida Kagame
Urubyiruko rwagaragarije Umukuru w'Igihugu impano rufite binyuze mu mivugo
Perezida Kagame asuhuza urubyiruko rwari ruteraniye mu Intare Conference Arena i Rusororo
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kureberera inshuti n’abavandimwe bishora mu biyobyabwenge
Perezida Kagame yagaragarije urubyiruko ko rwitezweho byinshi ndetse rugomba kwitoza inshingano zarwo nk’abayobozi b’ahazaza
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye gutekereza ku buzima bwarwo kuko aricyo igihugu kibifuriza
Perezida Kagame yasabye buri wese kugira inshingano kudakoresha ibiyobyabwenge

Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza