Nishyuraga Interahamwe ngo zigende zitishe- Ubuhamya bwa Mgr Hakizimana warokoye Abatutsi muri St Paul

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Nyakanga 2018 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahigwaga bashakaga ubuhungiro ngo barebe ko bwacya kabiri, bamwe bagana mu nsengero nk’ubuhungiro batekerezaga ko nta bwicanyi bwahahinguka.

Abenshi mu bahungiye aho bafataga nk’ahera barishwe; barimo abatanzwe n’abihayimana n’abatereranwe mu maboko y’interahamwe zitwaje intwaro gakondo na za gerenade.

Nubwo hari abijanditse mu mugambi wo kwica inzirakarengane, ab’umutima barwanye inkundura yo kubarengera. Aba barimo Musenyeri Hakizimana Célestin wagize uruhare mu kurokora Abatutsi 2000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Saint Paul i Kigali.

Musenyeri Hakizimana yavukiye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ku wa 14 Kanama 1963. Yahawe ubupadiri ku wa 21 Nyakanga 1991, agirwa Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rutongo, nyuma y’umwaka umwe yashinzwe amashuri Gatolika muri Arikidiyosezi ya Kigali aho yari anashinzwe Ikigo cya Mutagatifu Pawulo cyari kirimo impunzi muri Jenoside kugeza mu 1996.

Musenyeri Hakizimana Célestin w’imyaka 55, ubu uyobora Diyosezi ya Gikongoro, yatangarije New Times dukesha iyi nkuru uko yarwanye urugamba rwo gukiza Abatutsi bari bahungiye muri St Paul.

Yavuze ko yakiraga buri wese wamuganaga afite ubushake bwo kurwanira abahigwaga.

Yagize ati “Nari nzi neza ko abahigwa ari inzirakarengane kandi icyo bakwiye gusa ari ukurindwa.”

Musenyeri Hakizimana yavuze ko muri Jenoside yabwiraga abarinzi bakoraga ku kiliziya ko badakwiye kwemerera interahamwe kwinjira mu nyubako zayo, inshingano ikomeye kuko zari zizi ko hari Abatutsi bahihishe.

Ati “Nashoboraga guhagarara ku muryango mu myambaro yanjye, nkabwira interahamwe ko nta mwanzi dufite ahubwo hari abaziranenge. Niba bashaka kurwanya umwanzi bagomba kujya ku irasaniro.”

“Buri wese yagumaga mu nzu, afite ubwoba. Twabahaga ibyo kurya, tukabashakira n’amazi yo kunywa no gukaraba ndetse abana bitabwagaho byihariye. Ntabwo twari dufite ibyo kurya bihagije ariko twagize amahirwe kuko bitaturangiranye.”

Musenyeri Hakizimana yotswaga igitutu n’ibitero by’interahamwe ndetse zamuteraga ubwoba agahorana inkomanga y’uko bizagenda undi munsi ariko yakomeje kwihagararaho kugeza hagati muri Kamena.

Yagize ati “Rimwe na rimwe narazishyuraga (interahamwe) ngo zigende ntawe zishe. Nanabahaga ibiryo n’ibyo kunywa nk’ikiguzi ariko hari igihe bagarukaga bagafata abantu bakabica.”

Umunsi umwe, interahamwe nyinshi zaturutse mu Mirenge ya Kiyovu, Rugenge na Muhima zambaye gisirikare zifite imbunda n’intwaro gakondo; zaje inshuro eshatu zitwara abantu barindwi, zigarutse zijyana 20, ku nshuro ya gatatu zifata 50 bose zijya kubica.

Yagize ati “Zaje zifite urutonde rw’abantu 20 zashakaga ariko nzibwira ko tutabafite, mbashyeshyenga ko iyo lisiti itanasinyeho ariko zarayifashe ziyisinyaho.”

Hakizimana yari yaranditse abahungiye mu kiliziya ariko yarakoze urutonde ruriho amazina y’amahimbano kuko abahigwaga benshi bari bazwi n’interahamwe.

Yagize ati “Bagarukanye urutonde rusinye, binjira muri kiliziya ariko ntibabona abo bashakaga; bafashe abagabo 20 barabahambira bajya kubicira mu Murenge wa Rugenge.”

Nyuma yo kubica, interahamwe zaje kuri PanAfrique hotel yari hafi na kiliziya zigamba ko zivuganye Abatutsi.

Ati “Buri gihe iyo batwaraga abantu, cyabaga ari ikibazo kuko habagaho kwiheba. Umunsi mubi cyane ni uwo batwaye abarenga 50 bakiri urubyiruko. Ababyeyi babo basabye ko aribo bajyanwa ariko biranga. Twagombaga guha abasigaye inama ndetse tugasengana.”

Uko iminsi yicumaga ni ko interahamwe zarushagaho kugira ubukana ndetse Musenyeri Hakizimana abona ko urugamba yitangiye rusa n’urwamunaniye ko igisigaye ari ukwicwa bitarenze icyumweru kuko ibyo kurya n’amazi byari biri gukendera.

Mu ijoro ryo ku wa 16 Kamena 1994, nibwo Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zarokoye Abatutsi barenga 2000 bari bihishe muri St Paul bahamaze amezi arenga abiri.

Musenyeri Hakizimana avuga ko izi ngabo “zoherejwe n’Imana” kuko zarokoye abahigwaga mu gihe interahamwe zarushagaho kugira ubukana.

Yagize ati “Icyo nshimira ingabo za RPA ni ukwihutisha inzira yo gushaka umuti w’ibibazo, umurava n’ubunararibonye bagaragaje mu kwinjira muri Saint Paul banyuze kuri bariyeri zari zirinzwe n’abasirikare ba FAR n’interahamwe zabarwanyaga.”

Musenyeri Hakizimana yahawe umudali w’ishimwe kubera ubwitange yagize mu guhangana n’abahigaga Abatutsi ndetse abarokotse Jenoside baramushimiye.

Yagize ati “Nagabiwe inka 10, abandi bampaye amafaranga n’izindi mpano banshimira.”

Hakizimana wahagaze bwuma imbere y’interahamwe yanga ko zica Abatutsi, yavuze ko nta tegeko kiliziya yatanze ku bihayimana ngo bakore Jenoside, ashimangira ko ababikoze byari ku giti cyabo.

Mu bihayimana bagize uruhare muri Jenoside barimo Padiri Seromba Athanase watanze itegeko ko abarenga 3000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Nyange bicwa bayisenyeweho. Seromba yahanishijwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha, ICTR.

Hari kandi Wenceslas Munyeshyaka wari Padiri wa Paruwasi ya Sainte Famille. Uyu yakoranya n’interahamwe, abayobozi bakuru ba guverinoma n’ingabo zariho kandi babaga bari kumwe ku kiliziya.

Musenyeri Hakizimana agaragaza ko bamwe mu bapadiri bibagiwe icyo bahagarariye biyunga n’abicanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Musenyeri Hakizimana warokoye Abatutsi 2000 muri St Paul
Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza