Niyongira warasiwe muri Mozambique yashyinguwe mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Niyongira Théobald, umunyarwanda w’imyaka 36 warasiwe mu gihugu cya Mozambique yashyingwe kuri iki Cyumweru mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uyu musore uvuka mu murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru yarasiwe mu iduka yacuruzagamo mu mujyi wa Mozart tariki ya 22 Nzeli 2017 ahagana saa tatu z’ijoro ubwo yari agiye gukinga atashye. Umurambo wa Niyongira wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Saa cyenda z’amanywa kuri iki Cyumweru yabanje gusomerwa misa yo kumusezeraho muri Paruwasi ya Gikondo, imihango ikomereza mu irimbi rya Rusororo ari naho yashyinguwe.

Uwavuze mu izina ry’umuryango wa Niyongira yavuze ko yari umusore utuje kandi witonda.Yavuze ko yari umusore ugira uburere kandi usangira ibyo afite na buri wese.

Uwavuze mu izina ry’abanyarwanda baba muri Mozambique baje kwifatanya n’umuryango we, yavuze ko bamaze kubona ko Niyongira yishwe, Ihuriro nyarwanda muri icyo gihugu ryifuje ko yashyingurwa mu gihugu cye cy’amavuko.

Ati “Byaratubabaje tumaze kubimenya, nta kindi twari gukora, nk’ihuriro nyarwanda biba ngombwa ko atashyingurwa mu mahanga, turavuga duti tuzaza iwacu, niko gufata urugendo turaza.Icyo dusaba nuko dukomeza kugira urukundo no gutabarana.”

Niyongira yavutse ari umwana wa cyenda mu bana 11.Yari amaze umwaka n’igice ageze muri Mozambique.

Inkuru bifitanye isano:Mozambique: Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza