Nsengiyumva watangiye gutwara ubwato afite imyaka 14 arakangura urubyiruko

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Kanama 2016 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Gutwara ubwato mu Kiyaga cya Kivu bimaze kumugeza kuri byinshi birimo no kuba byaramwishyuriye Kaminuza. Asaba urubyiruko kudategereza ak’imuhana, ahubwo bakishakamo ibisubizo by’ubushomeri bubugarije.

Akiri muto Nsengiyumva Alphonse w’imyaka 30 y’amavuko yari afite inzozi zo kuzagera kure mu bijyanye no gutwara ubwato, cyane ko avuka hafi y’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Bwishyura,u Karere ka Karongi aho benshi bo mu muryango we kugera ku gisekuru cya gatatu ari abasare.

Afite imyaka 14 ababyeyi be bamutumaga mu bice bitandukanye, kandi nta yindi nzira yagombaga kunyuramo keretse hagati mu Kiyaga cya Kivu, byatumye amenya gutwara ubwato bwa gakondo akiri muto. Kuri ubu ni capiteni w’ubwato bugezweho bwitwa ‘Iriza’ bukorera muri iki kiyaga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yishimira urwego agezeho. Ati “Mfite imyaka 14 ababyeyi bantumaga kuzana amata ku Kirwa aho twari dufite inka, iyo nagarukaga nanyuraga kuri Hotel[…] nkahasanga abantu bashaka gutembera mu mazi nkabatembereza.”

Akomeza avuga ko yakomeje atyo kugeza ubwo yarangije amashuri abanza akajya mu yisumbuye amaze kuba inzobere mu gutwara ubwato no kumenyekana mu gace k’iwabo, dore ko yanatwaraga ba mukerarugendo.

Amafaranga yakuye mu gutwara ubwato yatumye yiyishyurira Kaminuza

Nsengiyumva akomeza agira ati “Nageze aho noneho menya gutwara ubwato bukoresha moteri,nkajya ntwara ba mukerarugendo baje gutembera muri Karongi. Ibi byatumye mbasha kwiyishyurira Kaminuza, ubu narayirangije mu bijyanye n’icungamutungo.”

Nsengiyumva akomeza avuga ko yagize amahirwe yo guhugurwa mu bijyanye no gutwara ubwato bunini, kuri ubu akaba atwara ubwato bwitwa ‘Iriza’ bukorera mu Kiyaga cya Kivu.

Ati “Hari amahugurwa yo gutwara ubwato bunini nahawe n’umu kapiteni w’Umudage, hari ayo naherewe muri Kenya hari n’andi nahawe na Polisi (marine) ifatanyije na RURA, ku buryo ubu mfite ubumenyi bwo gutwara ubwato bunini.”

Inama agira urubyiruko

Mu gihe benshi mu rubyiruko bataka ko barangiza amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza bakabura imirimo, Nsengiyumva avuga ko we atategereje gukora ibijyanye n’ibyo yize kuko hari ubundi bumenyi yari afite.

Ati “Mu mashuri yisumbuye nize ibijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire, muri kaminuza niga ibijyanye no gucunga umutungo. Mu by’ukuri ntaho bihuriye no gutwara ubwato, ariko sinari gukomeza kwicara ngo ntegereje gukora ibyo nize kandi mfite ubundi bumenyi.

Urubyiruko ndarusaba kwitinyuka, ntibategereze gukora ibyo bize, ahubwo ubundi bumenyi bafite bakabubyaza umusaruro.”

Iriza ni ubwato bwubakiwe mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu, butwara abantu 18, bushobora kuraramo abantu umunani, bufite ibyumba bine byo kuraramo, ubwiherero, igikoni ndetse n’icyumba cyo hejuru aho abantu bashobora kwidagadurira.

Nsengiyumva atawaye ubwato bwitwa Iriza
Nsengiyumva Alphonse aganira n'umunyamakuru
Ubu ni ubwato bwitwa Iriza butwarwa na Nsenyiyumva

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza