Ntawe uzaduhindurira Afurika, nitwe bireba- Perezida Kagame i Davos

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mutarama 2019 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yashimangiye ko ubufatanye bwa Afurika n’abandi bafatanyabikorwa ari ingenzi mu kugera kuri gahunda y’icyerekezo 2063, yibutsa ko uyu mugabane ugomba gufata iya mbere ukumva ko ntawe uzawuteza imbere atari wo ubwawo.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, (World Economic Forum) iri kubera mu Mujyi wa Davos, aho barebera hamwe uko barushaho kunonosora icyerekezo cy’umugabane wa Afurika bigendanye n’aho Isi yerekeza.

Gahunda y’icyerekezo 2063 ni igitekerezo cy’Abanyafurika cyo kwiteza imbere ubwabo batarindiriye gusabiriza no gutegereza inkunga zo kwiteza imbere. Yemejwe mu nama ya 24 ya AU y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yabereye i Addis Ababa, Ethiopia mu 2015.

Gishyize imbere kubaka ubushobozi mu baturage by’umwihariko urubyiruko n’abagore, gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe kandi bugamije ubucuruzi, guteza imbere ibikorwa remezo, demokarasi n’imiyoborere igamije iterambere, guharanira amahoro, kwishyira hamwe kw’ibihugu no koroshya ubuhahirane.

Muri ibi biganiro Perezida Kagame yari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma 65 n’abandi bayobozi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imbogamizi zishingiye ku bimukira, umutekano, imihindagurikire y’ibihe n’izindi, zisobanura ko ntawe ukitaye kuri Afurika ifite inzego zitameze neza ndetse n’ubukungu budatera imbere, ashimangira ko Abanyafurika bakwiye kumva ko ari bo ba mbere bazahindura uyu mugabane.

Ati “Buri wese yakungukira kuri Afurika imeze neza kandi yunze ubumwe. Ibi bigaruka cyane ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, u Burayi n’abandi. Ariko ‘ntawe uzaduhindurira Afurika, nitwe bireba”

Yakomeje avuga ko uyu munsi urwego rwo kwihuza kwa Afurika rurimo gutera intambwe ikomeye kandi ibi ni ingenzi. Yatanze urugero rw’aho umwaka ushize hari amasezerano y’Isoko rusange rya Afurika yasinywe ndetse ashobora no gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka.

Hanemeranyijwe kandi ku ngengabihe yo kubahiriza amasezerano y’urujya n’uruza ndetse n’ayo gufungurirana ikirere cya Afurika n’ibindi byose bigamije guhuriza hamwe abanyafurika mu bikorwa by’ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi bagatanga umusaruro.

Perezida Kagame ati “Uru ni urugero rw’uko Afurika ishobora gukorera hamwe kugira ngo yitegure impinduramatwara ya Kane y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga”.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika igere kuri gahunda y’icyerekezo 2063, imiryango y’ubukungu y’uturere igomba kubigiramo uruhare rukomeye kandi ubufatanye mpuzamahanga bukaba inkingi ikomeye.

Yongeyeho ko uruhare rwa buri wese no guharanira inyungu rusange ari ingenzi, imiyoborere ifite intego n’ishoramari ry’abikorera by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’inganda bikitabwaho.

Isomo ku Rwanda

Perezida Kagame kandi yanitabiriye ikiganiro ku kuziba icyuho mu gutera inkunga ibikorwa by’iterambere cyanitabiriwe na Christine Lagarde uyobora ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF).

Yavuze ko gutera inkunga ibi bikorwa bitagomba guharirwa za leta gusa, agaragaza ko ibyo u Rwanda rugezeho rubikesha gukoresha neza ubushobozi buhari n’uko buri wese abigiramo uruhare.

Ati “Icyo buri wese yakwigira mu byo twanyuzemo, ni uko nta nzitizi iyo ari yo yose yananirana. Iyo buri wese yatanze umusanzu we, dushobora kugera ku iterambere rifatika. Niba u Rwanda rubishobora, buri wese yabibasha.”

Ku bijyanye no gukoresha neza ubushobozi buhari, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwubatse inzego zirufasha gukoresha neza ibihari kandi buri dolari rigakoreshwa neza aho bikenewe ko rikora.

Iyi nama ngarukamwaka ya ‘World Economic Forum (WEF) izamara iminsi ine kuko yatangiye ku wa 22 Mutarama ikazasozwa ku wa 25 Mutarama.

Perezida Kagame yari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma 65 n’abandi bayobozi
Perezida Kagame yavuze ko iterambere rya Afurika rireba abanyafurika mbere na mbere
Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo baganira
Perezida Kagame kandi yanitabiriye ikiganiro ku kuziba icyuho mu gutera inkunga ibikorwa by’iterambere
Umuyobozi wa FMI, Christine Lagarde yitabiriye ikiganiro ku gutera inkunga ibikorwa by'iterambere

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza