Ntidutera imbere ngo tubishimirwe, dutera imbere ku bwacu-Perezida Kagame

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Kanama 2019 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ku buryo na n’ubu hari abakirubonera muri iyo ndorerwamo nubwo hari iterambere rwagezeho mu ngeri zitandukanye z’ubuzima.

Ubu butumwa Perezida Kagame yabugarutseho mu kiganiro we na mugenzi we wa Namibie, Hage Gottfried Geingob bahaye itangazamakuru kuri uyu wa 20 Kanama 2019.

Umukuru w’Igihugu ari muri Namibie aho yaherekejwe na Madamu Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kunoza imibanire y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byigeze kugira ibibazo byinshi kubera Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

Ati “Icyago cyagwiriye igihugu cyacu mu myaka 25 ishize, ni inkuru izwi hose ku Isi. Ikibabaje ni uko tuzwi cyane kuri cyo kurusha ibintu byiza byakurikiyeho.’’

Yakomeje avuga ko “Nahamya neza ko abaturage bo mu gihugu cyanjye bakora cyane mu guteza imbere imibereho yabo. Bishimiye ibyo bafite haba mu buyobozi bwabo cyangwa uko bakorana nyuma y’imyaka 25.’’

Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo igihugu gihangana nabyo birimo n’uko ubukene bwagiye bugabanywa.

Ati “Iterambere ry’ubukungu bwacu ni ukuri, rigera ku baturage b’igihugu cyacu kandi ni bo rishingiyeho. Ni bo bakorana ingoga mu kazi ka buri munsi.’’

Yatanze urugero aho ubuhinzi bwazamutse ndetse ubu Abanyarwanda bakaba bashobora kwihaza mu biribwa kurusha imyaka yo hambere. Iterambere ry’ubuhinzi ryatangiye kuzamuka mu myaka 12 ishize.

Perezida Kagame yavuze ko “Si iterambere ryo mu mibare, ni iterambere rigera mu mifuka y’abahinzi, uko bashobora kwihaza n’ibyo batunganya.’’

Yakomeje ati “Ntidutera imbere ngo tubishimirwe, dutera imbere ku bwacu. Aho kugira ngo ibihuha bikugereho, niba uri ahantu, niba ubona ukanumva abo bantu ushobora guhita usubiza ibyo bibazo bazamuye.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imibare y’ibyo u Rwanda rwagezeho idashobora guhimbwa kuko bibaye inzego zikora igenzura kuri iyo mibare ni zo zaba zifite ikibazo.

Mu minsi ishize, ikinyamakuru Financial Times, cyavuze ko imibare y’ubukene mu Rwanda ari ibinyoma bihimbwa hagamijwe kugaragaraza ko ibintu bigenda, kandi atariko biri.

Isesengura ryacyo ku mibare 14 000 n’ibiganiro yagiranye n’impuguke ngo byerekana ko izamuka ry’ibiciro ku miryango mu Rwanda rigaragaza ko ubukene bwiyongereye hagati ya 2010 na 2014

Ubusesenguzi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku byavuye mu isuzuma rya Kane ku mibereho y’Abanyarwanda (EICV4) n’irya gatatu (EICV3), ryagaragaje ko kuva mu 2011 kugeza mu 2014, ubukene bwagabanutse ku kigero cya 6.9 %.

Perezida Kagame yavuze ko buri wese ushaka kuyobora igihugu iyo yeretswe ukuri ahita yirukira kuri internet mu gihe hari amakuru agomba gushungurwa.

Ati “Turamutse duhimbye imibare nitwe twaba twibeshya. Abatwandikaho inkuru sibo dushaka gushimisha. Turashaka kwihaza ubwacu.’’

Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kugengwa n’imbaraga zo hanze mu mikorere yayo ahubwo ikita ku bibereye abaturage bayo.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere u Rwanda rwagezeho ritagamije kuneza abandi ahubwo ari iry'Abanyarwanda ubwabo
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Namibie, Hage Gottfried Geingob bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza