Kwamamaza

Nubwo Leta itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rya Kigeli, hari icyo yiteguye gukora

Yanditswe kuya 18-10-2016 saa 03:11' na IGIHE


Nyuma y’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu minsi hafi itatu ishize, Leta y’u Rwanda yagize icyo itangaza.

Mu itangazo ryaturutse mu rwego rushinzwe ubuvugizi bwa guverinoma [OGS] ryashyizwe ahagaragara ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko yatewe akababaro no kumenya inkuru yo gutanga kwa Kigeli V Ndahindurwa.

Ku rundi ruhande ariko, Leta yagaragaje ko itaramenyeshwa n’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa gahunda y’itabarizwa [ishyingurwa] rye ndetse n’aho rizabera, iryo tangazo rigira riti "Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe."

Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi bw’iza bukuru. Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved