Nyagatare: Ibitaro Perezida Kagame yemereye abaturage b’i Gatunda bigeze kuri 67% byubakwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Mu 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, yemereye abaturage bo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare n’indi mirenge bihana imbibi kububakira ibitaro mu kubaruhura ingendo bakora bajya kwivuza.

Nyuma y’amezi make atowe, mu mwaka wa 2018 ibitaro byatangiye kubakwa bikaba biteganyijwe ko bizatangira gutanga serivisi mu mpera z’uyu mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudien, yabwiye IGIHE ko ibi bitaro bizaba bifite ibitanda 80 bikazuzura bitwaye miliyari enye na miliyoni 228 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ubu bigeze ku kigero cya 67% byubakwa, bari gushyiramo amashanyarazi n’amazi, bagatera irangi banubaka inzu zo hanze zizacumbikirwamo abaganga.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karama baherutse kubwira IGIHE ko ibi bitaro bizatuma ingendo bakoraga zigabanyuka.

Bizimungu François usanzwe ari n’umujyanama w’ubuzima yagize ati “Hari igihe nk’umugore ajya nko ku bise bikaba ngombwa ko akomereza ku bitaro bikuru i Nyagatare, ni ibilometero byinshi cyane ku buryo yajyaga kugerayo yahuye n’ikibazo kubera urugendo rurerure”.

Bizimungu akomeza ashimira Umukuru w’Igihugu ku kuba adatenguha abanyarwanda mu gushyira mu bikorwa ibyo aba yarabemereye yiyamamaza.

Uwamwezi Juliet, asanga hari n’abantu benshi baremberaga mu rugo kubera kubura ubushobozi bwo kujya ku bitaro bikuru babonye ibisubizo.

Ati “Hari abantu bahabwaga ‘Transfer’ ibajyana kuvurirwa ku bitaro bikuru i Nyagatare, bakabura ubushobozi bwo kugerayo bakabyihorera ahubwo ugasanga barembeye iwabo. Ibi bitaro tugiye kubona bizatuma abo bantu batongera kuremba.”

Ibi bitaro bya Gatunda biteganyijwe ko bizatangira gukoreshwa mu mpera z’uyu mwaka. Bizavurirwamo abaturage bazaturuka mu Mirenge irindwi ariyo; Rukomo, Gatunda, Karama, Kiyombe, Mukama, Mimuri na Tabagwe.

Akarere ka Nyagatare gasanzwe gafite ibitaro bimwe bya Nyagatare, ibigo nderaabuzima 20, amavuriro y’ibanze 53, amavuriro yigenga 16 ndetse na farumasi zigenga 10. Kuri ubu ngo barateganya kubaka andi mavuriro y’ibanze 34 azorohereza abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza.

Ibitaro bya Gatunda Umukuru w'Igihugu yabyemereye abaturage ubwo yiyamamazaga
Kugeza ubu bigeze kuri 67% byubakwa ku buryo bizatangira gukorerwamo uyu mwaka
Ibi bitaro bizaha serivisi abaturage bo mu Mirenge irindwi yo mu Karere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza