Nyagatare: Inkuba yakubise inka zirindwi zirimo esheshatu zihaka zirapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Kamena 2019 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Inka zirindwi z’umuturage witwa Rutayisire James wo mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, zakubiswe n’inkuba zihita zipfa zose.

Mu ijoro ryo ku cyumweru, nibwo izi nka zirindwi zirimo esheshatu zahakaga zakubiswe n’inkuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, yabwiye IGIHE ko inkuba yakubitiye izi nka munsi y’igiti cy’aho zari zugamye.

Yagize ati “Nibyo inkuba yazikubise uko ari zirindwi munsi y’igiti zari zugamyemo zihita zipfa, harimo esheshatu zihaka n’indi imwe ikuze.”

Yongeyeho ko nyiri izi nka yari umuturage wishoboye kuko yari mu cyiciro cya Gatatu cy’Ubudehe, ngo uretse ko ubutunzi yabukomoraga kuri aya matungo.

Yakomeje avuga ko uretse abaturage bakwiyemeza kumushumbusha, ntacyo leta yamufasha kuko ubusanzwe MinisiterI Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ikunze gufasha abasenyewe n’ibiza gusa.

Ingabire yanakomeje ashishikariza abaturage kwirinda gukandagira ku butaka nta nkweto bambaye mu gihe imvura iri kugwa no kugama munsi y’ibiti cyangwa kuhugamisha amatungo kuko n’izo nka zakubiswe n’inkuba kubera ko zari zugamye munsi y’igiti.

Gusa nyuma y’aho uyu muturage Rutayisire James inka ze zikubiswe n’inkuba, abaturage batandukanye bo muri aka gace, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bazindukiye mu rugo rwe bamuha umuganda wo kuzitaba.

Inka zirindwi za Rutayisire zakubiswe n'inkuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza