Nyamasheke:Barikanga kwamburwa inzu baguze n’abimuwe muri Gishwati

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 23 Ugushyingo 2016 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Abaturage bagera kuri 91 bo mu kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Mahembe, bafite impungenge z’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bushobora kubakura mu nzu baguze n’abimuwe mu ishyamba rya Gishwati bagatuzwa hafi yabo, bakaza kuzita nyuma.

Izi nzu baziguze muri 2005 nyuma y’aho aba baturage bimuwe hafi y’ishyamba rya Gishwati, bazibagurishije bakigendera ngo kuko ubuzima bwari bubananiye,bagahitamo gusubira mu Karere ka Rubavu.

Aba baturage baguze ubu butaka n’inzu zibwubatseho bavuga ko bagiye kubwandikisha ntibemererwa, ahubwo bumva amakuru ko bagiye kubwamburwa.

Mbarushimana Yohani ati “Naguze inzu n’umuntu wavuye mu Gishwati ariko bavuze ko abaziguze nta cyangombwa cy’ubutaka bazaduha, turifuza ko leta yaturenganura.”

Ntoyumutwa Augustin ati “Twagiye tugura inzu z’abimuwe mu Gishwati kuko tutari dufite aho tuba, tukagurisha amasambu ariko amakuru agenda avuga ko abaziguze bazazinyagwa, ubuyobozi burabivuga igihe cyose, buvuga ko atari izacu. Impamvu bitugaragariza ko atari izacu ni uko batwimye ibyangombwa byazo.”

Kamali Aimé Fabien, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko uwaguze inzu mu buryo butemewe n’amategeko ari we uzayisubiza na ho ufite ibyangombwa byerekana ko yaguze na nyirubwite ubuyobozi ntubwamuhohotera.

Ati “Niba baraguze na ba nyirubwite ubwo bugure bufite ishingiro ariko niba baraguze n’uwagurishije umutungo utari uwe, icyo gihe ubugure buteshwa agaciro, harimo abafite impapuro ariko hari n’abiyitirira ko bahawe batarahawe.Niyo mpamvu twagiye kubireba ngo tubihuze n’impapuro noneho dufate umwanzuro dushingiye ku cyo amategeko ateganya ariko dusanze hari uwayiguze mu kajagari, byanze bikunze isambu yayisubiza nyirayo.”

Mu mwaka wa 2004, nibwo abaturage bimuwe hafi y’ishyamba rya Gishwati mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bamwe bimurirwa muri uyu mudugudu wo mu kagari ka Nyagatare, mu murenge wa Mahembe. Ubuyobozi bubaha isambu n’inka ndetse bubakirwa inzu ariko ngo mu mwaka wa 2005, bose uko bageraga muri 300 bahise bavayo kuko ubuzima bwaho bwabananiye, bahitamo kugurisha inzu bubakiwe n’amasambu bari baratujwemo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza