Nyamasheke: Urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri rugiye guhabwa inkoko

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 11 Ukwakira 2016 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurwanya ubushomeri bwugarije Urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko bugiye gutanga inkoko zo korora kuri buri koperative yarwo.

Muri iki gihe usanga ikibazo cyugarije urubyiruko ari ukutagira akazi ndetse rukanavuga ko bitarworohera kubona igishoro kugira ngo ruhange imirimo.

Iki kibazo cyane cyugarije urubyiruko rwinshi rwo muri aka karere rurangije amashuri yisumbuye.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko kubona igishoro bigoye kugira ngo babashe guhangana n’ubushomeri.

Mbazimana Joseph yagize ati “Imirimo ni mike cyane ku bantu barangije amashuri yisumbuye, igishoro kiragoye kukibona.”

Niyirora Dominique yunzemo ati “Ubuzima bwacu ni bubi, tubayeho nabi, nta mishinga itugeraho, ni yo mpamvu usanga urubyiruko rwinshi ruri gukina ikarita ku muhanda, hari n’igihe dukora amatsinda ariko kubera umusanzu bigatuma ahita asenyuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Pierre Celestin Habiyaremye, avuga ko gahunda yo gutanga inkoko ku makoperaative y’urubyiruko izafasha mu kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi mu karere.

Ati “ Dufite urubyiruko rwinshi rudafite akazi, dutekereza uburyo twabahangira umurimo tukabaha nibura igishoro cy’ifatizo kugira ngo babashe gukora imishinga yo korora inkoko, bo ubwabo bikabagarira akamaro bikaba byanagirira akamaro aho batuye, mu bijyanye no kurwanya imirire mibi ndetse bikabyara n’amafaranga rwa rubyiruko rukiteza imbere.”

Izi nkoko zizahabwa buri koperative y’urubyiruko rwo mu mirenge icyenda muri 15 igize akarere mu Ugushyingo.

Koperative imwe izaba iri muri buri murenge izahabwa inkoko 1000 ariko igasabwa umugabane w’amafaranga ibihumbi 10. Nyuma y’umwaka na bo bazoroza urundi rubyiruko nk’uko bimeze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Izi nkoko zitanzwe neza ndetse n’uru rubyiruko rukazorora neza, rwashobora kwigarurira isoko ry’umujyi wa Bukavu, dore ko inkoko n’amagi bijyayo, biva mu muri Uganda no mu zindi ntara.

Urubyiruko ngo ruzahabwa inkoko n'ingurube mu rwego rwo kuruteza imbere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza