Nyanza: Imiryango 30 yorojwe inka zizayifasha kwiteza imbere

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Abagore 30 baturuka mu miryango itishoboye ituye mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Nyanza yagabiwe inka zo korora n’umuryango Faith Victory Association (FVA), mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bahereye ku buhinzi bakora.

Aba bagore bibumbiye hamwe mu matsinda yo kwizigama no kungurana ibitekerezo mu bijyanye no kwiteza imbere, asanzwe aterwa inkunga n’imiryango ya Action Aid na FVA ishami rya Nyanza.

Ubwo bagabirwaga inka kuri uyu wa 27 Nyakanga 2016 bavuze ko zigiye kubafasha guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Rose Nyirantibenda w’imyaka 45 utuye mu Murenge wa Busasamana, akaba n’umwe mu bahawe inka yagize ati “Nahingaga umusaruro ukaba mucyeya, ariko kuva mpawe inka ndizera ko byose nzabigeraho umusaruro uziyongera nkihaza mu biribwa kandi nkasagurira n’isoko”.

Josephine Uwamariya, umuyobozi wa Action Aid mu Rwanda, yavuze ko basanzwe bafasha abagore mu bikorwa byo kwiteza imbere babigizemo uruhare ubwabo, akavuga ko kubaha amatungo ari kimwe mu byo bakora mu rwego rwo kubongera ubushobozi.

Uwamariya ati “Uguhaye inka burya aba aguhaye ubushobozi kugira ngo ubuhereho witeza imbere, imibereho yawe ihinduke urusheho gutera intambwe mu iterambere”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza, Solange Umutesi yagiriye inama aba bagore bahawe inka, ko bakwiye kuzibyaza umusaruro bakiteza imbere, kandi bakazibuka koroza abandi.

Abagore basanzwe bakorana n’imiryango ya Action Aid ni abatishoboye baturuka mu mirenge ya Rwabicuma, Busasamana na Mukingo, bose bakaba bibumbiye hamwe mu matsinda agera kuri 54.

Abagabiwe inka bahawe n’imiti yica uburondwe ndetse n’ibikoresha bizabafasha kuzuhira.

Action Aid ku bufatanya na FVA basanzwe batera inkunga mu karere ka Nyanza, yo gufasha abaturage guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kugira umuco wo kuzigama bahereye mu matsinda no kuva mu bwigunge bungurana ibitekerezo.

Ibi bikorwa kandi babikorera no mu tundi turere tw’Intara y’amajyepfo, turimo Gisagara na Nyaruguru.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza