Nyanza-Ruhango: Abakuze basaga 6000 bigishijwe gusoma no kwandika bibafungurira amarembo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 18 Kanama 2017 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Abaturage batari baragize amahirwe yo kwiga bakiri bato bagera ku 6064 bo mu turere twa Ruhango na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, bahawe impamyabumenyi nyuma yo kumenya kubara, kwandika no gusoma.

Ni amasomo bahawe n’Umuryango wa Gikirisitu wita ku iterambere ry’abagore mu Rwanda, Association Rwandaise des Travailleurs Chretiens Feminins (ARTCF) ufatanyije na Care International Rwanda hagamijwe kubazamura mu myumvire yanatumye bagera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Umuyobozi wa Care International mu Rwanda, Bena Musembi, yavuze ko icyatumye bagira umuhate wo kwigisha abakuze ari uburyo bwo kubafungurira amarembo y’iterambere ndetse bikabafasha kwikura mu bwigunge.

Yagize ati “ Kwigisha abakuze gusoma no kwandika, ni kimwe mu mushinga mugari dufite muri utu turere, ugamije guteza imbere umugore, kuko ubujiji bwababuzaga kugera ku bikorwa by’ubukungu. Ntibabashaga kuba bakwisomera, byatumaga ibyo bakora byose bihomba ndetse bagasa n’abakumiriwe kuri ibyo bikorwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Jackline Kamanzi, yashimiye abarangije amasomo avuga ko ari intambwe itoroshye bateye ahanini bishingiye ku kuba barize bakuze kandi bafite izindi nshingano.

Yagize ati “ Kuba umuntu yihangana akarangiza amasomo nk’aya, akamenya gusoma kandi afite izindi nshingano, ni icyerekana ko aba azi icyo ashaka kandi yiteguye gutera imbere koko, guverinoma rero yiteguye gufatanya n’abaterankunga mu kuzamura imibereho y’abaturage.”

Umuyobozi wa ARTCF, Mukasibo Angelina yashimiye leta iha buri wese ubushobozi bwo kwiga ku myaka yose yaba afite.

Abize muri iyo gahunda bari mu myaka iri hejuru ya 40. Umwe mu barangije ayo masomo witwa Mukankusi Anonciata w’imyaka 67 y’amavuko, yavuze ko abasha gusoma no kubara amafaranga afite mu itsinda ryo kuzigama no kuguriza abamo.

Kuva mu 2011 kugeza muri Werurwe 2015, abize gusoma, kwandika no kubara bo mu turere twa Huye, Nyamagabe, Gisagara, na Nyaruguru bageze ku 33218. Muri bo 27695 bari abagore, abagera ku 5523 ni abagabo.

Kuva mu Ugushyingo 2015 kugeza muri Kanama 2016 hize abagera ku 10 163. Muri uyu mwaka, higishijwe 6377, bigira mu masomero 150 arimo 70 mu Karere ka Nyanza na 80 muri Ruhango, bakurikiranwa n’abarimu 75, muri bo 35 bari i Nyanza abandi 40 bakaba bari mu Ruhango.

ARTCF ni umuryango washinzwe mu 1988 ufite intego zo kongerera ubushobozi umugore w’amikoro make binyuze mu bujyanama mu buhinzi, ubworozi n’imishinga iciriritse ibyara inyungu, ubukorikori , kwigisha abakuze gusoma no kwandika n’ibindi.

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Jackline Kamanzi
Umuyobozi wa ARTCF, Mukasibo Angelina
Umuyobozi wa Care International Rwanda, Bena Musembi
Umwe mu barangije amasomo yatanze ubuhamya bw'uko ubu asigaye azi kwandika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza