Nyarugenge: Abaturage bafungiwe inzu hakoreshejwe gusudira imiryango baratabaza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Nzeri 2017 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Abaturage baturiye ruhurura ya Mpazi iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara bimuwe aho bari batuye mu manegeka hakoreshejwe gusudira imiryango y’inzu za bo na n’ubu nta merekezo barabona.

Hasize amezi arenga arindwi ubuyobozi bufunze inzu z’imiryango ibarirwa muri 19 hafi ya ruhurura ya Mpazi,

Abaturage batuye mu Cyahafi mu Murenge wa Gitega baganiriye na IGIHE bavuga ko babangamiwe cyane n’uburyo ubuyobozi bwabakuye mu nzu zabo nta nteguza cyangwa se ngo bubahe ahandi hantu heza bashobora gutura nyamara nta mikoro bafite.

Bamwe muri bo bemeza ko bararaguzwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kubera ko nta handi hantu bafite ho kwerekeza.

Bavuga ko bashavuzwa n’uburyo uburyo nyuma yo gukurwamu nzu zabo ubuyobozi bwasudiriye imiryango uyazo kugira ngo batazazisubiramo.

Umwe yagize ati “ Ariko ni gute abantu baza bakadukura mu nzu zacu tukazivamo barangiza bagasudira inzugi kandi twazivuyemo? None se umuntu yishwe n’inzara agasha nko kuzigurisha yabigenza ate?”

Undi ati “Tubabazwa n’uko badukuye mu mazu yacu guhera mu kwa kabiri ( Gashyantare 2017) ariko tukaba tugejeje iki gihe bataraduha ingurane cyangwa ngo badutuze ahandi.”

Yakomeja vuga ko babangamirwa cyane n’uko bagenda basaba amacumbi kandi bari bafite inzu zabo.

Umusaza witwa Munyezuge Alex we yagize ati “ Ikibazo gihari ni uko bafata abantu ngo bakabarira amafaranga ngo bagiye kububakira inzu bazubabaka ugasanga zirenze agaciro k’ibyo bamubariye kandi nta mafaranga afite yo gushobora kongera ngo bamuhe iyo nzu, hagati aho ugasaga wa muturage atanze cya kibanza cye ku buntu.”

Aba baturage bavuga ko babazwa n’uko hari inzu zegereye ruhurura cyane zo zitafunzwe ku buryo bibaza impamvu ubuyobozi zo butazifunze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko bahisemo gufunga izi nzu bakanasudira imiryango yazo kugira ngo abaturage batazisubiramo.

Yagize ati “ Bariya baturage bari batuye ahantu bigaragara ko ubuzima bwabo buri mu kaga, twahafunze mu gihe imvura yari yaguye ari nyinshi dufata icyemezo nk’ubuyobozi ko dufunga izo nzu ariko bamwe muri abo baturage bagera kuri 20 badafite ubushobozi ubuyobozi kugeza ubu burabakodeshereza.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashatse uburyo mu nzu bwubatse mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugenda bari mu Murenge wa Mageragere bwazimuriramo imwe muri iyo miryango ku buryo hari n’abari ku rutonde rw’abazahimurirwa.

Yasoje avuga ko mu buryo burambye ubuyobozi budashobora kwemera ko aba baturage basubira muri ziriya nzu mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo, anemeza ko hari izindi nzu zigerekeranye kandi zihendutse zigiye kubakwa mu nkengero ya Mpazi kugira ngo ikibazo cy’aba baturage gikemuke.

Imiryango y’inzu z'abimuwe zarasudiriwe ngo abaturage batazazisubiramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza