Nyarugenge: Amashimwe ku baturage ba Nzove begerejwe amazi meza ahendutse

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, barishimira ko bagejejweho amazi meza kandi ahendutse.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo aba baturage bahawe amazi meza kandi bazajya bagura amafaranga 20 ku ijerekani n’umushinga wa Water Acces Rwanda.

Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE ko bishimye cyane kuba begerejwe amazi meza kandi ahendutse kuko bizatuma barushaho kurangwa n’isuko no kutarwara indwara ziterwa n’umwanda.

Bemeza ko kuba bazajya bagura ijerekani amafaranga 20 gusa ari ibintu byiza cyane kuri bo kuko mbere y’uko begerezwa aya mazi ijerekani bayiguraha hagati 100 Frw n’igiceri cya 50 Frw.

Umubyeyi witwa Bosenibo Florida yagize ati “Kuba batwegereje amazi y’Inuma ni igisubizo kuri twe kandi yaziye igihe kuko wasangaga hari ikibazo cy’amazi kubera ko ayo twari dufite ntiyageraga ku baturage bose yageraga mu ngo gusa.”

Yongeyeho ko mbere iyo amazi yaburaga, bajyaga kuvoma ahandi bagatinda kuko hari n’abagendaga mu gitondo bakagaruka nimugoroba ndetse rimwe na rimwe ababyeyi bakagira impungenge z’uko abana babo bari bugongwe n’ibinyabiziga.

Uwitwa Mukaneza Marie Jeanne ashimangira ko kuba babonye amazi agura amafaranga make, bizatuma abaturage benshi bo muri aka gace barangwa n’isuku.

Yagize ati “Hano kuri Iriba twahishimiye kuko tuzajya tuhabona amazi y’amafaranga make. Ijerekani igura 20 kandi ubusanzwe ahandi twayiguraga 100 cyangwa 50, ndumva ari ibintu byiza kuko twabonye amazi ahendutse kubera ko mbere byari ibintu bigoye kubona amazi meza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Niyibizi Jean Claude, avuga ko aya mazi aziye igihe mu kunganira gahunda y’isuku ku muburi n’umutekano bari bafite muri aka gace.

Ati “Mu mihigo dufite y’isuku no muri bwa bukangurambaga bw’isuku n’umutekano, harimo umuhigo ujyanye no kwita ku isuku ku mubiri n’aho abantu batuye n’ahandi. Aya mazi y’umufatanyabikorwa uje, azadufasha muri bwa bukangurambaga turimo kuko wasangaga abaturage bibaza uko bazabigeraho bakinywa amazi mabi.”

Yakomeje avuga ko aya mazi aje gukemura ikibazo cy’isuku nke yagaragaraga mu baturage anashimangira ko ari igisubizo cyiza kubafasha wa muhigo bihaye.

Umuyobozi wa Water Acces Rwanda, Christella Kwizera, yemeza ko bahisemo gufasha abatuye muri aka gace kuko bari barabonye ko bafite ikibazo cyo kutabona amazi meza ahagije.

Yagize ati “Tubikoze nyuma y’aho batubwiye ko batajya babona amazi, kuva aho dusanze amazi ari ikibazo gikomeye bitewe n’uko hari n’aho twabonaga ko mu bigo by’amashuri no muri serivise z’ubuzima hari aho batayabona neza, twatangiye iyi gahunda mu kongerera ubushobozi abaturage kuko ntacyo bageraho badafite amazi hafi yabo.”

Yongeyeho ko bafite amariba 21 mu Karere ka Nyarugenge ndetse banamaze kugeza amazi meza mu kirwa cya Gihaya n’icy’Ishywa byo mu Karere ka Rusizi. Iriba rimwe riba riri hagati ya miliyoni 13 na 16 Frw.

Abaturage bahise batangira kuvoma
Mukaneza Marie Jeanne avuga ko aya mazi ari meza kandi ahendutse
Ubwo abaturage ba Nzove batahaga akazu k'amazi
Bosenibo Florida avuga ko basubijwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Niyibizi Jean Claude, avuga ko aya mazi aje kunganira gahunda y'isuku n'umutekano biyemeje
Umuyobozi wa Water Acces Rwanda, Christella Kwizera avuga ko iyi gahunda yo kwegereza amazi meza ahendutse abaturage bazayikomeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza