Nyarugenge: Batatu bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu.

Aba bagabo bafatiwe mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge, ku itariki ya 26 Nzeri ,bafatanwa n’ibikoresho bitandukanye bifashishaga mu gukora izo mpushya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko uwitwa Minani Assoumani hari abo ajya aha impushya zo gutwara ibinyabiziga, yamufatiye mu cyuho arimo kurutanga no kwakira amafaranga 20,000 yari asigaye nyuma y’uko yari yarahawe igice cya mbere na cyo kingana gutyo.

SP Hitayezu yagize ati “Tukimara kumufata, yahise ajya kutwereka aho azihimbira na babiri bafatanya maze dusanga bose bahise bafatwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe tugishakisha undi bivugwa ko afatanya na bo.”

Kuri iki kibazo SP Hitayezu avuga ko Polisi y’u Rwanda yoroheje uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse iyi serivisi ikaba yaranegerejwe abanyarwanda aho bari hirya no hino mu gihugu. Akaba ariyo mpamvu asaba abashaka gutunga impushya ko bakoresha aya mahirwe bahawe bagakorera izi mpushya, utsinze ikizamini akaruhabwa yarukoreye.

Aha yagize ati “Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bagomba kuba maso ndetse bagashishoza, kuko hari ababa bashaka kwiba amafaranga y’abantu babagurisha bene izi mpushya z’impimbano ndetse n’izindi mpapuro muri rusange,tuributsa kandi ko n’iyo urufatanywe nawe uhanwa n’amategeko.”

SP Hitayezu yongeyeho ati “Twamaze kumenya ko aba bantu bafite isoko rinini mu bashaka akazi mu bigo bitandukanye, aho biba byasabye impushya zo gutwara ibinyabiziga mu byangombwa by’abapiganira imyanya y’akazi; aha tukaba dusaba abakoresha batandukanye gushishoza mu kwakira ibyangombwa by’abasaba akazi byaba ngombwa bakabatuma iz’umwimerere kuko bakunze kubaha kopi zirimo n’iz’impimbano.”

Ingingo ya 609 mu gitbo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Iya 610 yo ikagaragaza ko, umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza