Nyarugenge: Umugabo yashatse gutwikira umugore we mu nzu, aba ari we ushya

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 31 witwa Hakizimana Eugene wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yagerageje gutwikira umugore we mu nzu akoresheje lisansi aba ari we ushya.

Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 12 Werurwe 2018, ni bwo uyu mugabo usanzwe ari umumotari yatashye mu gicuku asanga ab’iwe baryamye ahita atangira kunyanyagiza lisansi mu nzu ashaka gutwika umugore we.

Umukozi wo muri urwo rugo avuga ko uyu mugabo wahoraga agirana amakimbirane n’umugore we yatashye mu gicuku atangiye kunyanyagiza lisansi mu nzu yose we na nyirabuja bahita batabaza irondo rihita rihagera.

Gusa avuga ko bakihagera uyu mugabo yasabye abanyerondo kumureka akajya kwambara ageze mu cyumba aba ariho acanira ikibiriti yari yahishe mu mwenda w’imbere inzu ifatwa n’inkongi na we atangira gushya.

Uyu mukozi yabwiye IGIHE ko mbere y’uko uyu mugabo asuka lisanze mu nzu yabanje gusohora abana be bose.

Yagize ati “ Yaje asanga twaryamye anyanyangiza lisansi mu nzu ahita anayimena mu mutwe ariko yari yabanje gusohora abana nibwo twatabaje umugore we ahita atangira kurwana na we kugira ngo adacana umwambi.”

Inzu yahise ishya n’uyu mugabo arashya ariko ku bw’amahirwe umugore we ntiyagira icyo aba.

Bombi bahise bajyanwa ku bitaro bya Muhima kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Ubwo iyi nzu yashyaga Polisi yahise itabara iyizimya itarafata izindi nzu ziyegereye.

Inzu uyu muryango wari utuyemo yahiye
Bimwe mu bintu byari mu nzu byahiye
Abanyerondo ni bo batabaye bwa mbere
Inkongi yazimijwe itarafata inzu zegeranye n'iyahiye
Abaturanyi b'uyu muryango ngo bagize uruhare mu kuwutabariza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza