Kigali: Yaguwe gitumo yaka abaturage amafaranga ngo abahe amashanyarazi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kamena 2019 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Jean de Dieu Nkurunziza yaguwe gitumo amaze kwaka amafaranga abaturage bo murenge wa Kigali, akagali ka Nyabugogo mu mudugudu wa Gakoni ahazwi nka Norvège, ngo abahe umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage bavuga ko uwo mugabo yiyitaga umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), akababwira ko yoherejwe ngo abahe umuriro w’amashanyarazi muri poromosiyo idasanzwe.

Ubuyobozi bwa REG bufatanyije n’inzego z’umutekano bwamuguye gitumo kuri uyu wa Kane, amaze gushinga amapoto ngo abaturage babone ko afite gahunda yihuse yo kubaha amashanyarazi.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga, Nkurunziza n’umwe mu bakozi bafatanyaga bahise biruka, uwo mukozi umwe arafatwa naho Nkurunziza aracika.

Nshimiyimana Jacques wafashwe yaje gukorera Nkurunziza, yavuze ko bamuhamagaye nk’umutekinisiye bamubwira ko bamuboneye ikiraka.

Yavuze ko nubwo yaje akahasanga Nkurunziza, ngo si we wamuhamagaye kuri telefone ahubwo bari bafite undi ubakuriye ari na we wamuhamagaye.

Ati “Nahamagawe na nimero y’umutekinisiye nanjye sinari muzi, nibwo bwa mbere nari mubonye ampa gahunda ambwira ati uri hehe, mubwira ko ndi i Nyamirambo, ati ko hari umuhungu umpaye nimero zawe, waje nkakwereka ikiraka unkorera, ndaza.”

“Uriya musore sinari nzi isura ye. N’izina rye ndimenyeye aha. Namubwiwe n’abaje kumfata”.

Hitabatuma Daniel, umwe mu baturage bari bijejwe guhabwa umuriro avuga ko bari barawusabye mu 2016, ariko bategereza ko bazawuhabwa ntibawubona.

Kuwa Kabiri ngo nibwo Nkurunziza yaje kubareba ababwira ko ari umukozi wa REG, yoherejwe muri poromosiyo yo guha abaturage umuriro.

Ngo yababwiye ko bagiye kubaha umuriro byihutirwa kuko Perezida ari hafi kuza kubasura kugira ngo kitazaza mu bibazo bazamubaza.

Nyuma yo kubaka ibyangombwa by’ubutaka byabo, ngo yahise azana abantu bacukura imyobo itatu yo gushingamo amapoto.

Kuri uyu wa Gatatu amapoto ya mbere yari yayahagejeje, ababwira ko andi imodoka yayazanye ikayasiga mu nzira, abasaba gutanga ibihumbi 50 Frw bagashaka abasore bo kuyazana.

Hitabatuma yagize ati “Ejo namuhaye ibihumbi 50 Frw atubwira ko imodoka itari buboneke, ko ahubwo agiye gushyiraho abakarani bakikorera amapoto bakayazana. Insinga yari yazizanye yazirambitse aha. Twanagize amakenga tugiye kureba hariya haruguru dusanga ari kumwe n’abakozi ba REG, dukomeza kugira icyizere”.

Nkurunziza ngo yari yabwiye abo baturage gukusanya ibihumbi 200 Frw, bakazayamwishyurira rimwe bamaze guhabwa umuriro.

IGIHE yahageze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, isanga hari hamaze gushingwa amapoto atatu n’insinga nke zari zimanitse izindi zikizinze.

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Nyarugenge, Mutsindashyaka Martin yavuze ko amakuru bayahawe n’umwe mu baturage, bagahita baza kureba uko bimeze.

Yavuze ko Nkurunziza yigeze kuba umukozi wabo w’umunyabiraka ariko ko atari akiri umukozi wa REG.

Mutsindashyaka yasobanuye ko kuba abaturage bari batarahabwa umuriro kandi barawusabye, byatewe n’uko gutanga amashanyarazi bisigaye bikorwa ku bufatanye n’Akarere ari nako kagena ah’ibanze REG igomba guhera.

Yagiriye inama abaturage kugira amakenga ku muntu wese uza abaka amafaranga ababwira ko agiye kubaha umuriro.

Ati “Nk’ubu bari kuvuga ngo babaciye amafaranga kandi hari gahunda y’igihugu yo gutanga umuriro nta faranga na rimwe utanze, akajya yishyura uko aguze umuriro. Ikindi ntabwo amafaranga ajya yishyurwa mu ntoki”.

Yavuze ko nk’uwo muriro abaturage babasezeranyaga kubaha utizewe kuko haba hakoreshejwe amapoto mabi ashobora kugwa ndetse n’insinga zitujuje ubuziranenge.

Uwafashwe yajyanywe na Polisi mu gihe Nkurunziza agishakishwa.

Umuntu ufashwe yiba amashanyarazi iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku mwaka cyangwa ihazabu kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu.

Nshimiyimana Jacques wafashwe yaje gukorera Nkurunziza, yavuze ko bamuhamagaye nk’umutekinisiye bamubwira ko bamuboneye ikiraka.
Amashanyarazi abaturage bari bagiye guhabwa ni afatira ku wundi muyobora wa REG
Insinga zifashishwaga abaturage babwirwa ko bagiye guhabwa umuriro
Hitabatuma Daniel, umwe mu baturage bari bijejwe guhabwa umuriro
Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Nyarugenge, Mutsindashyaka Martin yavuze ko amakuru bayahawe n’umwe mu baturage, bagahita baza kureba uko bimeze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza