Nyarugenge: Yakubiswe nk’iz’akabwana nyuma y’uko uwamuguriraga inzoga abuze ubwishyu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 58 utuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge yahuye n’uruvagusenya akubitirwa mu kabari yari arimo kunyweramo inzoga.

Uyu mugabo wo mu Kagari ka Nyabugogo yakubitiwe mu kabari nyuma y’uko uwari urimo kumugurira inzoga atinze kwishyura umucuruzi akagira ngo nta bwishyu afite.

Ababibonye bemeza ko yakubiswe amaze kunywa amacupa ane ndetse ko gukubitwa kwe kwaturutse ku kuba mugenzi we wari urimo kuzimugurira yatinze kwishyura.

Umwe mu babonye ibi biba yagize ati “Uriya musaza bamukubise kubera ko bari bagize ngo ni umutekamutwe kuko basabye umugabo bari kumwe ko yakwishyura mbere kuko numvaga bavuga ko bari bamaze kunywa inzoga nyinshi.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uko uwo mugabo atinze kwishyura uwamwishyuzaga ari bwo yahise atangira kumukubita.

Uwakubiswe we yagize ati “ Nari ngeze ahantu umuntu angurira icupa amaze kuringurira upima aje kurimwishyuza aramubwira ngo abe aretse mbanze ndinywe bahita batangira guterana magambo kubera ko ni abasore.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uko guterana amagambo umusore ukora muri ako kabari yahise ahindukira aba ari we atangira kwishyuza.

Ati “Yahise amfata ngo ni wowe wananyweye inzoga nyishyura mubwira ko njye nta nzoga namwatse ahita ankubita mu mbavu n’ibipfunsi byinshi.”

Uyu wakubiswe yakomeje avuga ko yahise ajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Karama mu Murenge wa Kigali.

Uyu mugabo yatangaje ko yakubiswe cyane mu mbavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza