Nyaruguru: Abaturage babiri bishwe barashwe, batandatu barakomereka n’imodoka ya gitifu iratwikwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa , Prudence Kwizera
Kuya 20 Kamena 2018 saa 07:55
Yasuwe :
5 0

Abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, barashe abantu mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi batandatu barakomereka.

Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata bakomeretsa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayitesi Collette, yemereye IGIHE ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye ndetse ko ubu iperereza ryatangijwe n’inzego zibishinzwe.

Ati “ Byabaye hagati ya saa tanu n’igice na saa sita z’ijoro. Hapfuye abaturage babiri babasanze mu ngo zabo. Imodoka ya Gitifu yatwitswe, batwaye imashini muri Sacco gusa nta mafaranga bakuyemo. Gitifu we yakomeretse bamurashe ubu ari kwa muganga.”

Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko aba bagizi ba nabi ‘Barashe abantu batanu babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.”

Polisi ikomeza ivuga ko abo bagizi ba nabi banatwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, banagerageza no kwiba SACCO ya Nyabimata ariko ntibashobora kugira icyo batwara.

Ngo banateye kandi muri gasanteri k’ubucuruzi ka Rumenero, bahiba ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa.

Rikomeza rigira riti “Bateye baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari nayo nzira bongeye gucamo bagenda. Inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abagizi ba nabi. Abayobozi n’abashinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.”

Ubu bugizi bwa nabi bubaye mu gihe mu Cyumweru gishize tariki ya 10 Kamena 2018 abantu bitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, bateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Imodoka y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabimata yatwitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza