Nyaruguru: Bubatse ishuri ry’imyuga rya Miliyoni 39 habura ibikoresho ngo ritangire kwigisha

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bwubatse ishuri ry’imyuga ariko hashize umwaka wose ritigirwamo kubera ko habuze ibikoresho.

Iryo shuri ryubatswe mu Murenge wa Nyagisozi mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016/17, biturutse ku bitekerezo byari byatanzwe n’abaturage bavuga ko barikeneye.

Iryo shuri ry’imyuga ryatwaye amafaranga arenga Miliyoni 39; ryuzuye muri Werurwe 2018 ubuyobozi bw’Akarere buhita burishyikirizwa by’agateganyo.

Biteganyijwe ko rigomba kwigishirizwamo ubwubatsi, ububaji no gukora amazi (plomberie).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko babuze ibikoresho kugira ngo ritangire.

Ati “Amasezerano twari twaragiranye na WDA yo kuzaduha ibikoresho tugatangira kwigisha abana ntiyashyizwe mu bikorwa. Kugeza ubu dukeneye ibikoresho byo gushyira muri iryo shuri kugira ngo abana bige imyuga.”

Kuva mu Ukwakira 2016 inshingano zo gutanga ibikoresho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro zambuwe WDA zihabwa ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Umuyobozi mu ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere n’ubushakashatsi, Dr Uwamaliya Valentine, yavuze ko icyo kibazo bakimenye imburagihe ariko mu mwaka utaha bazafasha mu kugikemura bijyanye n’ubushobozi buhari.

Ati “Izo nshingano (zo gutanga ibikoresho) baziduhaye hagati mu mwaka bivuze ngo nta ngengo y’imari y’icyo gikorwa twari dufite; mu mwaka utaha hari ingengo y’imari irimo igenewe ibyo bikorwa. Nitumara kuyibona ni bwo tuzagenera buri kigo kibikeneye ashoboka.”

Dr Uwamaliya avuga ko usibye iryo shuri ryo muri Nyaruguru hari n’andi mashuri afite icyo kibazo ariko na yo bazayafasha hamaze kuboneka ubushobozi.

Gusa Akarere gashobora gushyira mu ngengo y’imari yako kugura ibyo bikoresho kuko n’ubusanzwe imicungire y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abanza n’ayisumbuye biri mu nshingano z’uturere.

Mu minsi ishize ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuraga Akarere ka Nyaruguru yagaragarijwe icyo kibazo gituma ishuri ridatangira yizeza ubuvugizi.

Yababwiye ko bagiye gufatanya n’Intara y’Amajyepfo bagakora ibishoboka byose ku buryo mu mwaka utaha w’amashuri wa 2020 iryo shuri naryo rizahita ritangira kwigisha.

Ishuri ry'imyuga ryubatswe biturutse ku bitekerezo byari byatanzwe n’abaturage bavuga ko barikeneye
Ryatwaye miliyoni 39 Frw ariko habura ibikoresho
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko ishuri ritatangiye kuko nta bikoresho rifite
Bamwe mu batuye hafi y'iryo shuri bavuga ko barikeneye cyane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza