Nyaruguru: Uko icyumba cy’umukobwa cyafashije mu gukumira inda zitifuzwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Nyaruguru batangaza ko bishimira kuba barashyiriweho ‘icyumba cy’umukobwa’ aho abakobwa bagirirwa inama zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ibyo badasobanukiwe neza, ndetse n’umwana ugiye mu mihango mu buryo butungura akahifashisha adasibye amasomo.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko abana b’abakobwa iyo bageze mu kigero cy’ubwangavu bahura n’ibishuko bitandukanye kubera ubumenyi budahagije baba bafite ku buzima bw’imyororokere, ku buryo hari n’ababyuririraho bakabashora mu busambanyi bikabagiraho ingaruka mbi nko gutwara inda zitifuzwa.

Hagamijwe gushaka umuti w’iki kibazo, ababyeyi n’abarezi ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa, mu Karere ka Nyaruguru bashyize ingufu mu gushyiraho icyumba cy’umukobwa kugira ngo abana bigishwe uko bakwiye kwitwara igihe batangiye kugera mu bwangavu.

Kugeza ubu mu bigo by’amashuri bigera kuri 28 byo mu mirenge irindwi niho hamaze kubakwa icyumba cy’umukobwa kirimo n’ibyangombwa byose bifasha umukobwa wagiye mu mihango kwitunganya ndetse naho ashobora kuruhukira.

Umukobwa wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Nkakwa, Zawadi Marie Grace, avuga ko icyumba cy’umukobwa bashyiriweho yacyungukiyemo byinshi nko gusobanzuza bimwe mubyo yabwirwaga ndetse ngo bacyifashisha iyo bagiye mu mihango bari ku ishuri.

Zawadi ati “Muri kiriya cyumba haba harimo umwarimu twita ‘Shangazi’ niwe udufasha, ibyo yansobanuriye ni uko abavuga ko umukobwa akira ibiheri byo mu maso ari uko aryamanaye n’umuhugu atari byo, ikindi ni uko atwigisha uko tugomba kwitwara twirinda ibishuko by’abagabo n’abasore bashaka kutujyana mu ngeso z’ubusambanyi, akatubwira ko tugomba kwitwara neza twitegurira eje hazaza heza.”

“Umunsi wa mbere njya mu mihango nari ku ishuri, numvaga binteye isoni, nkumva ko ngomba gutaha ari uburwayi nahuye nabwo, ariko ngeze hariya mu cyumba Shangazi yaranyakiriyre angira inama ndaruhuka, anyereka uko nitunganya nsubira mu ishuri ndiga nta kibazo”.

Bamwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri nabo bishimira icyumba cy’umukobwa cyashyizweho, bakavuga ko bifasha abana babo gusobanukirwa byinshi ku buzima bw’imyororokere no kwirinda ingeso mbi.

Christine Mukagasana utuye mu Murenge wa Nyagisozi ati “Nanjye mfite umukobwa wiga hano, ubwe yanyibwiriye ko iki cyumba bashyiriweho kibafasha byinshi kandi nanjye narakurikiranye nsanga nibyo koko. Kandi iyo atashye hari ibyo ansobanuza nanjye nk’umubyeyi we nkamugira inama ku buzima bw’imyororokere no kwirinda ingeso mbi zishobora gutuma ajya mu busambanyi”.

Umwarimu akaba n’umukozi ushinzwe icyumba cy’umukobwa ku rwunge rw’amashuri rwa Nkakwa, Jeannette Mukanziza, avuga ko mu kwezi yakira abakobwa bagera kuri 15 barimo ababa bagiye mu mihango n’abandi baje gusobanuza ibyo bifuza kumenya ku buzima bw’imyororokere.

Mukanziza ati “Ibibazo baba bafite ni ukujya mu mihango bibatunguye bafite ibibazo by’ububabare bwo mu nda cyangwa kudasobanukirwa n’ibibabayeho. Icyo byakemuye cyane ni uko hano nta mwana uheruka gutwara inda itateguwe, cyangwa ngo agire ipfunwe ryo kuza ku ishuri kubera kujya mu mihango”.

Uyu murezi akomeza avuga ko mu myaka yashize ku kigo cy’amashuri yigishaho habonekaga abana batwara inda zitifuzwa ariko muri uyu mwaka nta mwana n’umwe urahura n’icyo kibazo akemeza ko ahanini biterwa n’inama babagira muri icyo cyumba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko icyumba cy’umwana w’umukobwa kimaze kugera mu bigo by’amashuri bigera kuri 28 byo mu mirenge irindwi ku nkunga y’umushinga Health Poverty Action (HPA), kandi bafite gahunda yo kubigeza mu bigo byose kubera ko bitanga umusaruro mwiza.

Usibye icyumba cy’umukobwa, umushinga HPA wafashije ibyo bigo by’amashuri kubaka ubwiherero bufite isuku (ubw’abahungu n’ubw’abakobwa), gukangurira abana bataye ishuri kurigarukamo, ababyeyi baganira n’abarimu ndetse n’abayobozi kugira ngo ikibazo cyatumye bavamo gishakirwe umuti n’ibindi by’umwihariko bituma abana b’abakobwa biga neza.

Urwunge rw'amashuri rwa Nkakwa ruri mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru
Bamwe mu bana b'abakobwa biga ku Rwunge rw'Amashuri rwa Nkakwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza