Gicumbi: Yitabye Imana ari gukora siporo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Uwari umukozi mu ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA, Nyirinkindi Emmanuel, yitabye Imana nyuma yo kwikubita hasi ubwo yari muri siporo rusange mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu Karere ka Gicumbi.

Nyirinkindi Emmanuel yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe iby’imicungire y’ububiko bwa BRALIRWA (Depot Manager) mu Karere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yahamirije IGIHE amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo, aho ngo yaguye hasi ubwo yari muri siporo rusange.

Ati” Hari siporo iba ku Cyumweru, njye ntabwo nayitabiriye kuko nagiye ku Rwesero mu munsi mukuru, ariko babimbwiye mu butumwa bugufi ko [Nyirinkindi] yitabye Imana. Abakozi ndetse n’abacuruzi mu Mujyi wa Byumba bagira siporo buri cyumweru mu gitondo, yitabye Imana ari muri iyo siporo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nta makuru menshi arajya ahagaragara ku cyaba cyateye uru rupfu rutunguranye, aho abenshi bakeka ko Nyirinkindi yaba yahitanywe n’umutima kuko nta kibazo cy’uburwayi kizwi yari asanganwe.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Byumba biri mu karere ka Gicumbi.

Nyirinkindi Emmanuel yitabye Imana nyuma yo kwikubita hasi mu muhanda ubwo yari muri siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza