Padiri Nahimana ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mutarama 2017 saa 09:21
Yasuwe :
1 3

Padiri Nahimana Thomas watangaje ko azaza mu Rwanda guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2017.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka rye ‘Ishema’ rivuga ko uyu mupadiri winjiye muri Politiki n’abamuherekeje bazagera i Kanombe ku Kibuga cy’Indege baturutse i Paris kuri uyu wa Mbere mu ndege y’ikompanyi y’Abaholandi, KLM, izahagera saa 19:20.

Nkuko bigaragara ku rubuga rw’iyi kompanyi, Indege KL0537 izahaguruka mu Buholandi ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam saa 9:55 igere i Kigali 19:20.

Si ubwa mbere Padiri Nahimana atangaje ko azaza mu Rwanda kuko byari biteganyijwe ko ahagera kuwa 23 Ugushyingo 2016, ariko ntiyabasha kurenga i Nairobi muri Kenya kubera ibibazo birimo ibyangombwa by’inzira.

Padiri Thomas Nahimana niwe watangije urubuga rwa internet ‘Le Prophète’ yakunze kujya anyuzaho inyandiko zitavugwa ho rumwe ku Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 45 akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu amaze imyaka isaga 10 mu Bufaransa, benshi bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko atasobanukiwe impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva ko niba umuntu ashakwa n’ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye ku gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yigisha. Perezida Kagame yongeyeho ko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese, adashobora guhungabanya u Rwanda.

Abanyamakuru benshi bari ku kibuga cy'indege cya Kigali bategereje Padiri Thomas Nahimana kuwa 23 Ugushyingo 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza