Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman wa FPR Inkotanyi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora yabereye muri Kongere y’uyu muryango yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017.

Paul Kagame wari usanzwe ari Chairman yatowe n’abanyamuryango 2340 mu gihe abanyamuryango batora bari 2342, bisobanuye ko yagize 99.9%, amajwi abiri niyo yabaye imfabusa.

Ku mwanya wa Visi Chairman abatora bari 2342 muri bo abatoye neza ni 2292 mu gihe imfabusa zabaye 19 n’abifashe 31. Bazivamo Christophe wari umukandida rukumbi yabonye amajwi 2292 ku bantu 2342 bingana na 97.8%.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, abatoye bari 2285 imfabusa ni 15, abifashe baba 42. Ngarambe François wari umukandida rukumbi yagize 97.5% bingana n’abanyamuryango 2281 mu bantu batoye bangana na 2342.

Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu igizwe na Chairman, Umwungirije, Umunyamabanga Mukuru, abakomiseri rusange 10 n’abakomiseri bahagarariye urubyiruko 12.

Abatowe bazamara imyaka itanu ishobora kongerwa mu gihe mbere yari ine. Mu kwamamaza abayigize, Sheikh Abdoul-Kareem Harerimana yashyigikiye ko Paul Kagame yaba umukandida ku mwanya wa Chairman. Ati “ Ni umugabo ureba kure kandi imvugo ye ikaba ingiro”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yari yamamaje Paul Kagame ku mwanya wa Chairman avuga ko ari ‘umugabo ufite ibigwi ntagereranywa ugifite byinshi yageza ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange’.

Depite Jeanne D’Arc Uwimanimpaye yamamaje Umunyamabanga Mukuru usanzwe Ngarambe François aho yavuze ko ‘ibigwi bye birigaragaza’. Naho Senateri Tito Rutaremara yamamaza Bazivamo Christophe ku mwanya wa Visi Chairman.

Mu kumwamamaza yagize ati “Bazivamo yagaragaje ubupfura no gukunda umurimo, haba mu kazi akora ubu kandi aho yanaduhagarariye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. N’igihe yakoraga muri Guverinoma imirimo ashinzwe yayikoze neza.”

Abakomiseri mu nama nkuru ya FPR, abahagarariye urubyiruko hiyamamaje 22 bagombaga gutorwamo 10 gusa. Abatowe ni Uwanyirigira Clarisse; Rusera Tessy; Ndayishimiye Alain; Kwizera Christelle; Muganza Julian; Igabe Edmond; Rukundo Constantin; Uwamariya Assumpta; Arusha Joel; Tuyishime Adrien.

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe atorerwa kumwungiriza naho Ngarambe François atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru
Perezida Kagame aganira n'Umunyamabanga Mukuru, Ngarambe François; Visi Chairman, Bazivamo Christophe n'abakomiseri barimo Uwacu Julienne na Musoni James
Perezida Kagame aganira na Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe
Chairman wa FPR Inkotanyi n'abamwungirije, bishimana n'abanyamuryango bari bitabiriye iyi kongere
Perezida Kagame yasabye ko urubyiruko rwubakirwahi ibikorwa bya FPR Inkotanyi
Yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutora Komite Nyobozi nshya, yizeza ko izakora inshingano zayo uko bikwiye
Perezida Kagame ubwo yatoraga kimwe n'abandi banyamuryango bose
Perezida Kagame akaba na Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi aganira na Visi Chairman, Bazivamo Christophe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yamamaje Paul Kagame
Senateri Tito Rutaremara yamamaje Bazivamo Christophe ku mwanya wa Visi Chairman.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batora ababahagarariye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu nibo bari bitabiriye iyi kongere
Chairman wa FPR Inkotanyi n'abamwungirije, bishimana n'abanyamuryango bari bitabiriye iyi kongere
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimiye ko Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman w'uyu muryango
Perezida Kagame aramukanya na Hezi Bezalel, Umunya-Israel, w’inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda
Perezida Kagame aganira na Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe
Intumwa yari ihagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Congo Brazaville, yashyikirije Perezida Kagame impano y'ikibumbano cy'inzovu
Perezida Kagame akaba na Chairman w'Umuryango FPR, yazengurutse mu cyumba cyabereyemo iyi kongere asuhuza abanyamuryango bose
Nyuma yo gusoza kongere, habayeho umwanya wo gusaba hacinywa akadiho

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza