Kwamamaza

Perezida Kagame aragirira uruzinduko muri Mozambique

Yanditswe kuya 24-10-2016 saa 08:20' na Philbert Hagengimana


Perezida Kagame ategerejwe i Maputo muri Mozambique, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho azatanga amasomo ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’u Rwanda, hakanaganirwa ku mubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira, Perezida Kagame aratangira uruzinduko rwe, ndetse kuwa kabiri tariki ya 25 Ukwakira azaba ari mu cyumba cy’inama ‘Joaquim Chissano International Conference Centre’ i Maputo, Umurwa Mukuru wa Mozambique, ahazaba hateraniye ba rwiyemezamirimo, abarimu n’abashakashatsi, abanyeshuri ndetse n’abanyamakuru, bose bazaba baje kumuvomaho ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwiteza imbere.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko uretse amasomo Perezida Kagame azatanga, hanateganyijwe kuganira kuri byinshi birimo ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubuhinzi n’uburobyi, ibikorwaremezo, ubutabera n’ibindi.

Ikinyamakuru Club of Mozambique gitangaza ko umuvuduko mu iterambere, watumye abo muri icyo gihugu batumira Perezida Kagame ngo abigishe, dore ko u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rukataje mu kwiyubaka mu bukungu rushingiye ku buhinzi, inganda na serivisi.

U Rwanda ruherutse kugaragazwa nka kimwe mu bihugu bihiga ibindi mu iterambere ry’ubukungu ku Isi, kikaba ku isonga muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho kiza ku mwanya wa 62 mu bihugu 189 ku rutonde rwerekana uko ibihugu byoroshya ishoramari (Doing Business Ranking).

Mbere y’uko Perezida Kagame agerayo, kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabonanye n’abanyarwanda baba i Maputo.

Perezida Kagame ategerejwe i Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved