Perezida Kagame arakira Edgar Lungu wa Zambia

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Gashyantare 2018 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018, rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu iterambere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zambia byatangaje ko Perezida Lungu azaba aherekejwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Joe Malanji; uw’Ubwikorezi n’Itumanaho, Brian Mushimba; uw’Ubucuruzi, Christopher Yaluma n’uw’Ubutegetsi, Stephen Kampyongo.

Uruzinduko rwe rugamije kwiga uko ubukungu bw’u Rwanda buri kwihuta cyane muri Afurika, igihugu kikanatera imbere mu mibereho myiza y’abaturage ku buyobozi bwa Perezida Kagame.

Perezida Edgar biteganyijwe ko azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, igice cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali (Special Economic Zone), akanakirwa na Perezida Kagame mu busabane buzabera muri Kigali Convention Center.

Perezida Lungu yaherukaga mu Rwanda mu irahira ry’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ku wa 18 Kanama 2017.

Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko muri Zambia, ku wa 19 Kamena 2017; ibiganiro bagiranye bisinyirwamo amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, igisirikare n’umutekano no kohererezanya abanyabyaha.

Uru rugendo rwakurikiraga urwo yakoreye i Lusaka muri Gicurasi 2016, ubwo yitabiraga inama ngarukamwaka ya 51 y’Abaguverineri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), n’iya 42 y’ab’Ikigega Gitsura Amajyambere ya Afurika (ADF).

Perezida Edgar Lungu w’imyaka 61 ayobora Zambia kuva muri Mutarama 2015, yagiye ku buyobozi nyuma y’igihe ari Minisitiri w’Ubutabera n’uw’Ingabo. Yasimbuye Michael Chilufya Sata witabye Imana ku wa 28 Ukwakira 2014 aguye i Londres mu Bwongereza, aho yari arwariye mu Bitaro bya King Edward VII.

Zambia ituwe na miliyoni zisaga 17 ku buso bwa kilometero kare 752, 614. Iki gihugu cyari mu bifite ubukungu buzamuka cyane kugeza mu 2014, umutungo mbumbe wacyo ubarirwa muri miliyari 26.82 z’amadolari.

Ni igihugu gikungahaye mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo n’inganda, kikagira umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro azwi nka “Copper”. Mu myaka icumi ishize, ibigo bicukura amabuye y’agaciro byasaruye “copper” ifite agaciro ka miliyari 30 z’amadolari ya Amerika.

U Rwanda na Zambia bifitanye umubano mwiza, kuva ku wa 27 Werurwe 2015 Ikigo cy’Igihugu gikora Ubwikorezi bw’Indege, RwandAir, cyatangije ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Lusaka, zikorwa na Boeing 737-800 Next Gen.

Ibihugu byombi bihuriye mu Muryango w’Ubucuruzi mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA).

Zambia ni kimwe mu bihugu birimo Abanyarwanda benshi biganjemo abakorerayo ibikorwa by’ubucuruzi mu maduka akomeye.

Perezida Kagame arakira Edgar Lungu wa Zambia uzagirira uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda
Perezida wa Zambia Edgar Lungu yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza