Perezida Kagame arakirwa na Papa Francis i Vatican

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 Werurwe 2017 saa 10:56
Yasuwe :
2 0

Perezida Kagame ategerejwe i Vatican kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe aho aza kwakirwa na Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Radio Vatican yatangaje aya makuru, yavuze ko uku guhura kw’aba bayobozi kubanjirijwe n’uko Papa Francis kuri uyu wa Gatandatu yashyizeho Intumwa ye mu Rwanda ariyo Musenyeri Andrzej Jozwowicz.

Musenyeri Jozwowicz ufite inkomoka muri Pologne yavutse kuwa 14 Mutarama 1965 i Bocki, ahabwa Ubusaserdoti kuwa 24 Gicurasi 1990, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko mbonezamubano.

Yabaye intumwa ya Papa muri Mozambique, Thailand, Hongria, Syria, Iran n’u Burusiya. Avuga indimi eshanu ari zo; Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Ikirusiya n’Igiporutugali.

Intumwa nshya ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Jozwowicz

Intumwa ya Papa mu gihugu runaka, iba ari nka Ambasaderi w’Ibiro bikuru bya Kiliziya ku isi agakomeza n’umurimo w’iyamamazabutumwa afatanyije n’abasenyeri n’abandi bihaye Imana muri icyo gihugu.

Perezida Kagame agiye guhura na Papa mu gihe hashize amezi make Kiliziya Gatolika mu Rwanda isabiye imbabazi abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza umwaka ushize, Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi adasabira imbabazi abakirisitu ayoboye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe hari aho bigaragara ko byagiye bikorwa mu bihugu byakozwemo icyaha gifite ubukana budafite aho buhuriye n’ubwa Jenoside.

Iki kibazo Perezida Kagame yakivuzeho mu nama ya 14 y’Umushyikirano, kizamuwe na Depite Gatabazi Jean Marie Vianney.

Gatabazi yavuze ko yumvise mu minsi ishize harasabwe imbabazi zijyana n’abantu muri Kiliziya Gatolika bagiye bagira uruhare muri Jenoside, ariko ntihumvikanamo uruhare rwa Kiliziya, avuga ko nk’abayoboke bumva badatuje kuba ‘kiliziya wayobotse yaregwa, buri munsi yashyirwa mu majwi, yabazwa, ariko abantu ntibabashe kuba babisobanura.’

Ati “Ntabwo ari ibintu bigoranye ahubwo ni ikibazo cy’ugushaka […] Njye numvaga niba i Roma bafite ibyo basabyeho imbabazi mu bindi bihugu, binoroheje ugereranyije na Jenoside yakorewe abatutsi, basabye imbabazi ko abantu bagiye bafata abana ku ngufu n’ibindi, kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda numva hakwiye kubaho naho kugira icyo bagaragaza.’’

Umuvugizi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yagerageje gusobanura ikibazo, avuga ko we atazi aho kiliziya Gatolika yigishije ubwicanyi ku buryo yabisabira imbabazi.

Ati “Iyo umuntu arebye n’ahandi Jenoside ntabwo ari kiliziya gatolika yayiteguye, Jenoside ntabwo ari kiliziya gatolika yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abantu bacu, abakiristu bakoze Jenoside kandi twumvaga kuri twebwe bisa n’ibigarukiye aho.”

“Noneho rero turabizi ko hari abantu bumva ari kiliziya nk’urwego rwakoze Jenoside, twanavuze ko tuzakomeza kubiganira n’abandi wenda icyo barega urwego kuko nta rwandiko nzi rw’abasenyeri ruvuga ngo mukore Jenoside.”

Musenyeri Rukamba yemeye ko Papa hari aho asaba imbabazi, ariko nabwo ntavuge ngo ‘kiliziya yafashe abana’, asabira imbabazi abapadiri bafashe abana n’ubwo hari n’abandi bafata abana, akabibakorera “nk’abana ba kiliziya batannye bagakora ibitari byo.”

Gusa Perezida Kagame yibajije niba hari ibihugu Papa ashobora gusabira imbabazi abakirisitu be, impamvu mu Rwanda ho bitakorwa bityo. Aha yanashimangiye ko ibi byose bidakorwa ngo kiliziya gatolika yemere uruhare yagize, ariko hari aho isabira imbabazi abayoboke bayo, akibaza impamvu mu Rwanda ho bidakorwa.

Ati “Muri Amerika, Australia, Ireland, idini ntabwo ryakoze ibyaha ribikorera abantu, byakozwe n’abantu bitwa ko bari muri Kiliziya ntabwo ari urwo rwego. Ntabwo byiswe ko ari iby’idini ryose. Ariko aho hose, Kiliziya Gatolika, ntabwo byagiye kuri Musenyeri runaka cyangwa kuri Padiri runaka ngo asabe imbabazi, Kiliziya Gatolika, Vatican, yasabye Imbabazi, ndetse ahandi itanga impozamarira.”

Perezida Kagame yavuze ko hari n’abashobora kubyumva nabi, kuko niba ibyabaye ahandi byarasabiwe imbabazi kandi bitaritiriwe Kiliziya bitumvikana impamvu mu Rwanda ho bidakorwa bityo.

Abapadiri bagize uruhare muri Jenoside

Nubwo abavuga amateka ya Kiliziya na Jenoside ahera kera mu gushyigikira politiki y’amoko mu Rwanda, hari n’abapadiri muri 1994 bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi.

I Nyange (Kibuye), Padiri Athanase Seromba yatanze itegeko ryo kwica Abatutsi bari bamuhungiyeho muri Kiliziya, bayibasenyeraho. [Abasaga ibihumbi bibiri bayibasenyeyeho hifashishijwe imashini zisenya.]

I Nyanza (Butare), Padiri Hormisdas Nsengimana yatanze itegeko ryo kwica abapadri bane bagenzi be.

I Muganza (Gikongoro), Padiri Joseph Sagahutu afatanyije n’uwari wungirije Perefe Damien Biniga bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri Paruwasi ya Muganza.

I Gatagara (Gitarama), Furere Jean-Baptiste Rutihunza wo mu bafurere b’Urukundo (Frères de la Charité) yateguye ubwicanyi bw’abana b’Abatutsi babanaga n’ubumuga ndetse n’abakozi babaga mu kigo yari ayoboye.

I Sovu (Butare), ahabaga ababikira b’Ababenedegitine (sœurs bénédictines) ababikira Consolata Mukangango (Mama Gertrude) na Julienne Mukabutera (Mama Kizito) bahaye ijerekani za lisansi abicanyi, bica batwitse inkambi y’impunzi yari yahungiyemo Abatutsi basaga 7000 mu kigo cy’abo bihayimana.

I Kabgayi (Gitarama), Padiri Emmanuel Rukundo wari ushinzwe ibikorwa by’abasirikare yagabije Abatutsi bari bahahungiye interahamwe ngo zibice. Muri bo harimo n’umupadiri mugenzi we Padiri Alphonse Mbuguje.

I Huye(Butare) Abapadiri Etienne Kabera na Thaddée Rusingizandekwe bari mu bayoboye ibitero byagabwe ku Batutsi bari bahungiye ahitwa muri Procure no mu Rwunge rw’Amashuri rwa leta rw’i Butare(Groupe Scolaire Officiel de Butare).

Padiri Thaddée Rusingizandekwe yavuye i Butare ajya i Kibeho kwica Abatutsi bari bahahungiye, tariki ya 14 Mata 1994.

I Huye (Butare) Padiri Martin Kabalira wahungiye i Luchon mu Bufaransa yishe abasirikare b’Abatutsi n’abagore babo bari mu ishuri rya gisirikare i Huye (Ecole de Sous-Officiers-ESO). Icyo gihe yahize bukware mugenzi we Padiri Modeste Mungwarareba, nyamara ntiyabasha kumuvumbura kuko yari yamwihishe mu babikira.

I Kaduha (Gikongoro), Padiri Nyandwi Athanase-Robert, wakomokaga mu Burundi yagize uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi kuri paruwasi, ishuri ry’abafasha b’abaganaga , ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi i Huye ndetse anafata ku ngufu abakobwa b’Abatutsikazi.

Biteganyijwe ko Papa Francis ahura na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza